Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi b’u Rwanda mu gihugu cya Mali mu bikorwa byo kuzahuraImibereho myiza y’abatuye icyo gihugu

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bwitwa FPU1 ukorera mu mutwe mugari w’umuryango w’abibumbye(MONUSMA) uri mu gihugu cya Mali  batangije igikorwa cyo kuzahura imibereho myiza  mu baturage b’aho uyu mutwe ukorera .

Iki gikorwa bagitangije ku wa gatanu taliki ya 14 Werurwe 2014 mu majyaruguru y’umujyi wa Gao, aho aba bapolisi bakorera,hakaba hari hagamijwe gufasha abajahajwe n’intambara yabaye muri iki gihugu.

Iki gikorwa cyaranzwe no kugeza amazi meza ku miryango itandukanye yo mu duce twa Soso Koira na Aljanabandja ho mu mujyi wa Gao, aho abapolisi b’u Rwanda bonyine batanze litiro 21,000 z’amazi meza.

Abaturage bagera kuri 90 ku ijana batuye Gao, bugarijwe n’ibura ry’amazi meza nyuma y’intambara yashegeshe aka karere k’amajyaruguru ya Mali igasenya ibikorwa remezo harimo n’iby’amazi meza.

Chief Superintendent Bertin Mutezintare, uyoboye umutwe w’abapolisi b’u Rwanda muri ako gace yavuze ko batangije iki gikorwa kugira ngo n’abo bafatanyije akazi bo mu bindi bihugu, inzego zishinzwe umutekano zo mu gihugu ndetse n’abaturage ubwabo babonereho banakigire icyabo.

Iki gikorwa kikaba cyarashimwe n’abayobozi ba MONUSMA n’abaturage bo muri aka gace kandi cyari cyitabiriwe n’umuyobozi w’Ingabo na Polisi ziri mu butumwa bw’amahoro muri Mali.