Abapolisi b’u Rwanda 280 bahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 22 Ukwakira 2015, berekeje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Centrafrika (MINUSCA). Aba bapolisi bakaba bagiye mu byiciro bibiri bitandukanye aho bajyanywe n’indege ya Rwandair.
Mbere y’uko bajya muri ubu butumwa, aba bapolisi bari babanje guhabwa impanuro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana, ku itariki ya 21 Ukwakira. Yabwiye abo bapolisi ati:” mwarigishijwe ndetse munasobanurirwa ku buryo buhagije uko akazi kabajyanye gakorwa. Ni ishema, icyubahiro ndetse n’agaciro by’u Rwanda kuba rwiyambazwa rugatanga abashinzwe umutekano mu butumwa bw’amahoro, ku buryo ubu ruri ku mwanya wa gatanu”.

IGP Gasana akaba yarakomeje asaba abo bapolisi kuzakorana neza na bagenzi babo bo mu bindi bihugu no kuzitwara neza mu kazi nk’uko abababanjirije byabagendekeye. Basabwe gukora akazi kabo kinyamwuga, barangwa n’indangagaciro nziza zibereye abanyarwanda baharanira ishema ry’igihugu.
Aya matsinda y’abapolisi uko ari abiri, asanzeyo irindi ryari ryaragiyeyo tariki ya 08 ukwakira 215 rikaba ryari rigizwe n’abapolisi 140.

Muri aya matsinda uko ari atatu y’abapolisi b’u Rwanda mu guhugu cya Centrafrika, abiri azaba ashinzwe kubungabunga umutekano, mu buryo bwo gucunga ibigo, ibikoresho no gufasha Polisi ya Centrafrika mu kazi kabo gahoraho. Irindi tsinda rya gatatu ry’abapolisi b’u Rwanda ryo rikaba ryarateguwe ku buryo bwihariye, bakazaba bashinzwe kurinda abayobozi gusa.
Uretse abagiye mu butumwa bw’amahoro basezeweho, hanabayeho kwakirana icyubahiro abandi bapolisi b’u Rwanda 140 bari basanzwe mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika bakaba bari bamazeyo umwaka. Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda, yabashimiye kuba barakoze neza akazi batumwe. Yagize ati:” mwakoze neza akazi kabajyanye, turizera ko muniteguye gukomeza gukora neza hano imirimo muzashingwa”.

Uwari uyoboye abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro ACP Gibert Rwampungu Gumira, yavuze ko abapolisi b’u Rwanda nta kibazo na kimwe bahuye nacyo mu kazi. Yongeyeho ko bafashije abaturage ba Centrafrika kwiteza imbere aho yagize ati:” mu byerekeranye n’isuku, twakoze umuganda ndetse turanawubigisha. Twanabafashije mu by’ubuzima, kuko abaganga bacu bavuye abaturage b’icyo gihugu ndetse tubigisha n’ibyerekeranye n’uburenganzira bw’abagore n’abana”.

Kugeza ubu, u Rwanda rufite abapolisi 927 mu bihugu bitandukanye mu butumwa bwo kubugabunga amahoro bw’umuryango w’Abibumbye.
Kinyarwanda
English











