Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi b'u Rwanda bategurwa kuzajya mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'amajyepfo bari guhugurwa ku nshingano z'iyo mirimo

Abapolisi b'u Rwanda bategurwa kuzajya mu butumwa bw'amahoro mu gihugu cya Sudani y'amajyepfo bari mu mahugurwa y'iminsi ine ajyanye no kugarura no kubungabunga amahoro.

Ayo mahugurwa yatangiye  ku itariki  21 Mata 2015, biteganijwe ko azasozwa ku ya 25 Mata 2015, ari gutangwa n'impuguke eshatu zaturutse mu kigo ntangarugero mu  guhugura  imitwe y'abapolisi baba bitegura kujya mu butumwa bw'amahoro (Centre of Excellence for Stability Police Units).

Iri tsinda riyobowe na Lt. Col. Francesco Borretti, uturuka mu gihugu cy'Ubutariyani, ryakiriwe ku cyicaro cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru, ku itariki 22 Mata 2015. Iri tsinda ryasobanuriwe amavu n'amavuko ya Polisi y'u Rwanda, inshingano n'intego zayo, uburyo yiyubatse nyuma y'imyaka irenga 14 imaze ishinzwe, n'uruhare igira mu kugarura no kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye ku isi.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Jimmy Hodari, uyobora ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe ibikorwa byo kugira uruhare mu kugarura no kubungabunga amahoro (Peace Support Operations), yasobanuriye iri tsinda ko uruhare rwa Polisi y'u Rwanda mu kugarura no kubungabunga amahoro bijyanye n'umurongo  mugari wa Politiki ya Guverinoma y'u Rwanda, kandi bikaba bigenwa n'itegeko nshinga rya Guverinoma y'u Rwanda.

Yabwiye iri tsinda kandi ko biri mu nshingano za Polisi y'u Rwanda kugira uruhare mu bikorwa byo kugarura no kubungabunga amahoro kuko u Rwanda ari umunyamuryango w'Umuryango w'Abibumbye.

Yabwiye abagize iri tsinda ko u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro mu mwaka w'2005, kandi ko kugeza ubu rumaze kohereza abapolisi 2,453 mu butumwa bw'amahoro, burimo ubw'Umuryango w'Abibumbye (ONU), n'ubw'Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe (African Union).

Yababwiye ko  abo 2,453 barimo 1,751 b'igitsinagabo naho abasigaye 701 bakaba ari ab'igitsinagore.

ACP Hodari yababwiye kandi ko abapolisi bajya mu butumwa bw'amahoro babanza guhugurwa mu gihe nibura cy'ibyumweru bibiri kugira ngo babategure, bijyanye n'aho bazajya.

Yavuze ko mubyo bahurwamo harimo imikorere y'Umuryango w'Abibumbye, inshingano z'ubutumwa bw'amahoro bijyanye n'ubwo bazoherezwamo bushobora kuba bujyanye no kurinda abaturage, kubungabunga ibidukikije, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ; batozwa kandi kubaha imico y'abenegihugu b'ibihugu biteganijwe ko bazajyamo, n'ibijyanye n'ikoreshwa ry'imbaraga mu gihe bibaye ngombwa .

ACP Hodari yasobanuriye iri tsinda ko ayo mahugurwa, yaba ahabwa abategurwa kuzajya mu butumwa bw'amahoro ndetse n'abapolisi bategurwa kuzajya bahugura abandi mu bijyanye nabyo, atangirwa mu kigo cya Polisi y'u Rwanda gitangirwamo amasomo ategura abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw'amahoro (Peace Support Operations (PSO) Centre, no mu ishuri rya Polisi y'u Rwanda (Police Training School-PTS), biherereye i Gishari, mu karere ka  Rwamagana.

ACP Hodari yabwiye abagize iri tsinda ko kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi 618 mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro mu bihugu umunani, ari byo, Central African Republic, Haiti, Mali, Darfur, Sudan y'amajyepfo, Ivory Cost, Abyei  na  Liberia, hakaba hiyongeraho umwe ukorera ku cyicaro  gikuru cy'umuryango w'Abubumbye (ONU) kiri i New York, muri Leta Zumze Ubunwe z'Amerika.

Mu mwaka ushize, iri tsinda ryahuguye abapolisi 23 bo kujya bahugura abandi mu bijyanye no kugarura no kubungabunga amahoro.

Nyuma y'ibiganiro iri tsinda ryagiranye na bamwe muri ba ofisiye bakuru ba Polisi y'u Rwanda, Lt.Col Borretti yagize ati : "Abapolisi  23 twahuguye  mu mwaka ushize bagaragaje umusaruro ufatika, ni yo mpamvu twahisemo kongera amahugurwa kugira ngo twongerere ubumenyi abapolisi b'u Rwanda, baba abategurwa kuzajya mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'amajyajyepfo, ndetse n'abapolisi bazajya bahugura bagenzi babo mu bijyanye no kugarura amahoro."

Ati :" Tugendeye ku musaruro mwiza cyane watanzwe n'abapolisi bahuguwe mu cyiciro cya mbere mu mwaka ushize, twizeye tudashidikanya ko ubumenyi turi guha abari muri iki cyiciro cya kabiri buzabashoboza gutsinda ikizamini cy'isuzuma kijyanye n'ubutumwa bwo kubungabunga amahoro gitangwa n'Umuryango w'Abibumbye  ."

Yakomeje agira ati : "Twabonye ko abapolisi b'u Rwanda bakora akazi mu buryo buteguye neza,  kandi bakaba bakora bafite intego."