Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi b’u Rwanda batatu basoje amasomo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika

Abapolisi b’u Rwanda batatu (3) bo ku rwego rwa ba ofisiye, kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi, basoje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master's) muri Kaminuza ya Kent State University yo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika (USA). 

Abasoje amasomo ni Inspector of Police (IP) Solange Iragena na Assistant Inspector of Police (AIP) Gloria Uwimbabazi bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu gucunga umutekano hakoreshejwe mudasobwa (Computer Security), mu gihe IP Louis Ntwali yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga rikoresha ubwenge buhangano (Master's of Science of Artificial Intelligence (MS-AI).

Aya masomo bize azabafasha kongera ubumenyi mu by’ikoranabuhanga muri Polisi y’u Rwanda cyane cyane mu bijyanye no kurinda umutekano hakoreshejwe ikoranabuhanga (cyber security), kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga (machine learning) ndetse no gukoresha ubwenge buhangano (intelligent systems)

Kaminuza ya Kent State iherereye mu Mujyi wa Kent muri Leta ya Ohio, ni kaminuza ya Leta izwiho gukora ubushakashatsi.

Iyi Kaminuza kandi  izwi cyane kubera uburezi bufite ireme ndetse n’imikoranire mpuzamahanga, bikurura abanyeshuri baturuka hirya no hino ku isi  harimo n’umubare ugenda wiyongera w’abaturuka mu gihugu cyacu.

Imikoranire hagati ya Kaminuza ya Kent State na Polisi y’u Rwanda ndetse na Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kwaguka binyuze mu kungurana ubumenyi, ubushakashatsi no kubaka ubushobozi hagamijwe gutegura abakozi bafite ubushobozi n’ubumenyi buhanitse.

Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi batanu bakomeje amasomo mu byiciro bitandukanye, harimo babiri bari mu masomo atanga impamyabumenyi y'ikirenga 'PhD' ndetse na batatu bakurikirana amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.