Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga, Abapolisi b’u Rwanda 210 bari bamaze igihe kingana n’umwaka mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), bakiriwe ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Itsinda rivuye mu butumwa bw’amahoro ryari riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jean D'Amour Ndagijimana, ryasimbuwe n'irya bagenzi babo bahagurutse ku kibuga cy'indege cya Kigali mu gitondo riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Aimable Busasa, biteganyijwe ko nabo bazamara igihe kingana n’umwaka.
Mu izina ry'ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda, bakiriwe na Komiseri uyobora Ishami rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Commissioner of Police (CP) Yahaya Kamunuga, yashimiye aba bapolisi bagarutse mu gihugu imirimo myiza bakoze, ubunyamwuga, imyitwarire iboneye n'ubwitange bagaragaje mu gihe cyose bamaze mu butumwa.

Yagize ati: "Nishimiye kubakira mu gihugu no kubashimira mu izina rya Polisi y'u Rwanda. Mwashyize mu bikorwa inshingano zanyu kinyamwuga, mukorera kure y'imiryango yanyu, kandi mugaragaza ubushobozi n'urwego rw'imikorere rwari rwitezwe nk'uko bisanzwe ku banyarwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro."
Yakomeje agira ati: "Ni ishema kugira uruhare mu kubungabunga amahoro n'umutekano ku rwego mpuzamahanga. Niba mwarashoboye kuzuza neza izi nshingano hanze y'igihugu, nta gushidikanya ko muzakomeza gukorera igihugu n'ubwitange mu rugendo rwacyo rw'iterambere."
SSP Jean D'Amour Ndagijimana yavuze ko abapolisi bakoze neza inshingano bari bashinzwe zirimo; gukora amarondo, kurinda abayobozi bakuru no kubungabunga umutekano n'ituze rusange ry'abaturage bari bashinzwe kurinda.
Yavuze kandi ko, uretse inshingano z'umutekano, aba bapolisi banagize uruhare mu bikorwa byo kwegera abaturage bigamije gushimangira imikoranire hagati y'inzego z'umutekano n'abaturage.

Yagize ati: "Twitabiriye kandi ibikorwa by'iterambere rusange
by'imibereho myiza nk'Umuganda, dufasha abaturage kubona amazi meza, ubuvuzi, guha ibikoresho by'ishuri abanyeshuri ndetse tunifatanya na bo mu bikorwa bya siporo. Ibi byafashije guteza imbere ubufatanye hagati y'abaturage n'inzego z'umutekano, binagira uruhare mu kuzamura imibereho y'abo mubyo twakoraga dutanga serivisi."
Mu myaka 12 ishize, u Rwanda rwohereza abapolisi mu butumwa bwa MINUSCA muri Repubulika ya Santarafurika, rwakomeje kuba kimwe mu bihugu bitanga umusanzu munini mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, aho abapolisi b'u Rwanda bakomeje kurangwa n'ubunyamwuga, bagateza imbere amahoro, umutekano n'ubudahangarwa bw'abaturage mu bihugu byugarijwe n'amakimbirane.
Inkuru bijyanye: IGP Namuhoranye yasabye abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro muri Santrafurika gukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda
Kinyarwanda
English










