Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga no kugarura amahoro mu gihugu cya Mali, muri iki cyumweru batangije igikorwa cyo gutanga ubumenyi ku bagize inzego z’umutekano muri iki gihugu, ku bijyanye n’ikoranabuhanga.
Aya mahugurwa yatangiye tariki ya 2 werurwe akaba yaritabiriwe n’abashinzwe umutekano bagera kuri 57. Mu gihe cy’ iminsi 30 ayo mahugurwa azamara, abayateraniyemo bakazahabwa amasomo ajyanye n’imikoreshereze ya za mudasobwa. Aya mahugurwa akaba arimo kubera mu mugi munini wa Gao uherereye mu Majyaruguru y’igihugu cya Mali.
Nkuko twabitangarijwe mu kiganiro kuri telefoni, n’uyoboye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda mu gihugu cya Mali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega yagaragaje ko aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi abagize inzego z’umutekano muri iki gihugu, ndetse kandi ko iki gikorwa kiri mu murongo wo gukomeza no kunoza imikoranire isanzwe iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’inzego z’umutekano muri Mali.
Itangizwa ry’aya mahugurwa, ryari ryitabiriwe na Bon Ould Sudy Mohamed, wari uhagarariye umuyobozi w’umugi wa Gao, n’abandi bakuru b’inzego z’umutekano muri icyo gihugu.
Bon Ould Sudy Mohamed, yashimye igikorwa cy’indashyikirwa cy’abapolisi b’u Rwanda anashimira Polisi y’u Rwanda, avuga ko guha ubumenyi abagize inzego z’umutekano ari uburyo buhamye bwo kurushaho kubungabunga umutekano.
ACP Seminega yasobanuye ko agace umugi wa Gao uherereyemo gakunze kurangwamo n’umutekano mucye, ibi akaba yarakomeje avuga ko biterwa ahanini n’udutsiko tw’abantu bitwaje intwaro bagenda bakora ibikorwa by’ubwambuzi, ubwicanyi n’ibindi.
Yakomeje agira ati: “Aya mahugurwa azafasha abayateraniyemo kunguka ubumenyi, bujyanye n’ikoreshwa rya mudasobwa, ndetse ibi bikazanabafasha gutahura no gufata abakora bene ibi byaha hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho”.
Yakomeje avuga kandi ko, aya mahugurwa ari ingirakamaro dore ko abazaba bayarangije, bazasangiza ubumenyi kuri bagenzi bazo bityo ibi bikazafasha gushakira ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano mucye muri icyo gihugu.
ACP Seminega yongeyeho ko, aya mahugurwa azanafasha abayitabiriye gusangira ubundi bumenyi cyane ku iherekanya makuru ajyanye no gukumira ibyaha.
Uretse iki gikorwa, Abapolisi b’u Rwanda muri Mali, bamaze kwegeranya inkunga y’amafaranga azakoreshwa mu gikorwa cyo gusana ikigo cy’ishuri kitwa Bourgoundie, nacyo kiri mu mugi wa Gao.
Umwaka ushize mu kwezi kwa Gashyantare, abapolisi b’u Rwanda muri Mali, bahaye abanyeshuri ibikoresho by’ishuri, ibi bikoresho bikaba byaraguzwe ku mafaranga bishatsemo ubwabo.
Mu kwezi kwakurikiyeho, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ryakoze kandi ubukangurambaga mu mugi wa Gao, ubu bukangurambaga bukaba bwari bujyanye no gukumira ibyaha no kurwanya inzara.
Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi bagera kuri 600, bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, mu bihugu umunani aribyo; Haiti, Mali, Darfur, Abyei, Sudan y’Amajyepfo, Cote d’Ivoire, Centre afrique na Liberia.
21 ku ijana ry’abapolisi bose bari mu butumwa bw’amahoro akaba ari ab’igitsina gore. Uyu mubare ukaba utuma u Rwanda ruza mu myanya ya mbere ku isi mu kohereza ababapolisi b’igitsina gore mu butumwa bw’amahoro.
Kinyarwanda
English











