Tariki ya 14 Kanama umuyobozi w’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri Haiti (MINUSTAH) Luis Miguel Carritho ari kumwe n’umwungirije ndetse n’ushinzwe ibikorwa muri ubwo butumwa bw’amahoro basuye icyicaro cy’abapolisi b’u Rwanda bari muri ubwo butumwa (FPU4) mu Mujyi wa Jeremie.
CSP Peter Hodari uyoboye abapolisi b’u Rwanda bari muri ubwo butumwa, nyuma yo guha ikaze abo bashyitsi yababwiye ko abapolisi b’u Rwanda hari ibikorwa bamaze gukora mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda zose zijyanye n’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Haiti. CSP Peter Hodari yongeyeho ko ibyo byose abapolisi babikorana umurava, ubuhanga ndetse no kwitwara neza mu kazi kabajyanye.
Luis Miguel Carritho, umuyobozi w’ubutumwa bwa MINUSTAH, we yavuze ko inshingano ya mbere abapolisi b’u Rwanda bafite ari ukubungabunga amahoro muri Haiti, yongeraho ariko ko bagomba no gufasha kuzamura imibereho myiza y’abaturage ba Haiti no guteza imbere ubukungu bw’icyo gihugu. Nawe yavuze ko basanzwe bazi ko abapolisi bo mu Rwanda bakora akazi kabo neza ngo ibyo bigahesha ishema MINUSTAH ndetse n’igihugu cy’u Rwanda by’umwihariko.
Luis Miguel Carritho yashimiye kandi abapolisi b’u Rwanda ukuntu bafasha Polisi ya Haiti kwiyubaka, uko bacunga umutekano w’abakozi n’ibikoresho by’umuryango w’Abibumbye ndetse n’ukuntu bakora neza amarondo.
Uyu muyobozi w’ubutumwa bwa MINUSTAH ukomoka mu gihugu cya Portugal, arashima kandi abapolisi b’u Rwanda kuba bitwara neza bakaba batajya mu bikorwa bigayitse byo kwiyandarika. Akaba yaravuze ko uyu muryango w’Abibumbye utazigera wihanganira na rimwe abari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro aho baba baturuka hose bashobora kugaragara muri ibi bikorwa bitesha agaciro umuntu. Kwakira aba bashyitsi byasojwe no kubaha impano ndetse no gufatira hamwe ifoto y’urwibutso.