Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bifatanyije n’abandi banyarwanda kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi

Nk’abandi banyarwanda batuye ahantu hose ku isi,abapolisi b’abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye  mu gihugu cya Haiti bakuriye polisi y’igihugu cya Haiti, abayobozi b’inzego zibanze ndetse n’abahagarariye amadini, kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Mata bifatanyije n’abanyarwanda  muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi.

Uyu muhango waranzwe n’urugendo rwo kwibuka no guha icyubahiro, abatutsi basaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi  muri Mata 1994

Mu ijambo yagejeje kubari bitabiriye uwo muhango, uyoboye abapolisi b’abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Haiti Chief Superintendent of Police (CSP) Peter Hodari, yashimiye abantu bose bifatanije n’abanyarwanda muri icyo gikorwa cyo kwibuka imbaga y’abatutsi basaga miliyoni bishwe aho yagize  ati “twahuriye hamwe uyu munsi twibuka ndetse duha icyubahiro inzirakarengane zishwe zizira uko zavutse ndetse no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.”

CSP Hodari yakomeje avuga ko abanyarwanda bafite aho bavuye habi, ubu bakaba bari mu rugamba rwo guhindura amateka y’ubuyobozi bubi,  kugeza ubu ubumwe n’ubwiyunge akaba ariyo ntero ya buri wese.

N’ubwo imiryango mpuzamahanga ntacyo yakoze ngo irengere abicwaga,CSP Hodari yavuze ko hari bamwe mu bagerageje kurokora ubuzima bw’abahigwaga. Aha yatanze urugero rwa Captaine Mbaye wo mu gihugu cya Senegali wari mu ngabo zari mu butumwa bw’amahoro z’umuryango w’abibumbye zari mu Rwanda (UNAMIR) mu 1994 waje kwicwa n’interahamwe ubwo yageragezaga guhisha abatutsi. CSP Hodari yavuze ko iki ari ikimenyetso cy’ urukundo yasigiye abanyarwanda.

CSP Hodari yashimangiye ko igihugu cy’ Rwanda nyuma y’imyaka 19 cyivuye mu icuraburindi  cy’imaze kugera kuri byinshi birimo ibidukikije,uburezi kuri bose nta vangura ,ishoramari riteye imbere ,ubuhinzi buhaza buri munyarwanda, ubumwe n’ubwiyunge, ndetse n’imiyoborere myiza.

Mu ijambo rya Madame Fatoumata Ba  wari uhagarariye ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri  muri Haiti, yashimye uruhare rwa leta y’u Rwanda mu  gutanga ubufasha bwo kugarura amahoro  mu bihugu bitandukanye byashegeshwe n’intambara by’umwihariko igihugu  cya Haiti.

Yongeyeho ko ibyabaye bitazongera ndetse bikaba ari inshingano za buri wese kwamagana Jenoside n’ibiyitera byose. Uyu muhango ukaba wararanzwe n’ubuhamya butandukanye, filimi ndetse n’indirimbo zivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi. Insanganya matsiko y’uyu mwaka ikaba ari “kwibuka twiyubaka”

Abapolisi b’abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti bakaba ari 140 barimo ab’igitsinagore 14.