Abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga amahoro n’umutekano mu gihugu cya Haiti, kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Werurwe bakoze igikorwa cyo gutunganya umuhanda uhuza umujyi wa Jeremie, umurwa mukuru Port Au Prince n’indi mijyi y’icyo gihugu wari utakiri nyabagendwa kubera ibyondo n’inkangu byari byatewe n’imvura yaguye.
Imvura nyinshi yari yaguye kuwa mbere no kuwa kabiri yari yasize ibyondo byinshi bivanze n’amabuye mu masanganiro y’umuhanda uhuza Jeremie n’iyindi mijyi, bituma abantu n’ibinyabiziga bikoresha uwo muhanda bidakora, ndetse uwo muhanda ntiwongera kuba nyabagendwa.
Abapolisi b’abanyarwanda bari muri Haiti (RWAFPU5) bamaze kubona ibyo, bahise batabara bwangu, baca imigende, bakura amabuye n’ibyondo byari muri uwo muhanda uri ku nkengero z’inyanja ya Caraibe.
Mu gihe abo bapolisi b’abanyarwanda bari batangiye icyo gikorwa, abayobozi b’ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri Haiti (MINUSTAH), abayobozi b’inzego z’ibanze muri ako gace ndetse n’abanyagihugu, nabo bahise baza gufatanya nabo.
Nyuma y’iki gikorwa umupolisi uyoboye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga no kugarura amahoro muri Haiti Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo yagize ati:”Umuhanda twawutunganyije kandi wongeye kuba nyabagendwa. Abaturage badushimiye igikorwa cya kimuntu, cy’urukundo, kandi cy’ubutabazi twakoreye abanyahaiti”.
CP Munyambo yasabye abanyahaiti ko bajya bitabira ibikorwa biteza imbere igihugu cyabo, bagakorera hamwe kandi buri gihe bagasibura imiferege iyobora amazi, kugirango birinde ibiza nk’ibi biterwa n’imvura, dore ko umujyi wa Jeremie wegamiye imisozi, bityo kubera bari mu bihe by’imvura, bakwiye kwitegura guhangana n’ibiza bisa nk’ibi.
Kugeza ubu, abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti ni 145, Polisi y’u Rwanda ikaba yaratangiye ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Haiti mu 2010 nyuma y’umutingito wabaye muri icyo gihugu ugahitana abantu ibihumbi magana atatu (300,000), abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu (1,600,000) bagasigara iheruheru.
Kuva bagerayo, abapolisi b’u Rwanda bahatangije igikorwa cy’umuganda, bakaba barasukuye imihanda, bavugurura amagereza, basibura imigende, bafasha abatishoboye, bakora n’ibindi bikorwa by’ubutabazi.
Kinyarwanda
English











