Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi b’u Rwanda bari muri Cote d’Ivoire bateye inkunga ya 2200$ Police Handball club

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Cote d’Ivoire bateye inkunga y’amadolari 2.200 ikipe y’umukino w’intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club), akaba ajya kungana na Miliyoni imwe n'igice uyavunje mu mafaranaga y’u Rwanda (1.500.000frw).

Uyoboye itsinda ry’abapolisi b’abanyarwanda muri iki gihugu , Chief Superintendent of Police (CSP) Gerald Ntare yavuze ko iyi nkunga ari iyo gushimira Police HBC kubera uko yitwaye muri shampiyona no mu yandi marushanwa hano mu Rwanda no kuyifasha kwitegura neza amarushanwa y’umwaka utaha w’imikino”.

Police HBC ikaba yaratwaye igikombe mbere y’uko shampiyona irangira ku itariki ya 12 Ukwakira 2014 nyuma yo gutsinda Gicumbi HBC ibitego 23 kuri 21mu gihe igisigaje umukino.

Ibindi bokmbe yatwaye harimo icyo kwibuka  Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, icyitiriwe umunsi w’umurimo n’icy’umunsi wo kwibohora.