Uhagarariye Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Centrafrika, Onanga Anyanga, ku itariki 13 Nzeri 2015, yambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 164 bari mu butumwa bwo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano muri iki gihugu kubera imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byabaranze mu mirimo bashinzwe .
Ashima, Anyanga yagize ati:"Umurava n’ubushishozi mubyo mushinzwe bituma musohoza inshingano zanyu kinyamwuga. Muri intangarugero."
Yabasabye gukomeza gukorana neza no gufatanya n’abandi bapolisi baturuka mu bindi bihugu bakorana kugira ngo bakomeze gufatanya kugarura amahoro no kubungabunag umutekano muri iki gihugu.
Aba 164 bo muri Centrafrika baje bakurikira abandi bapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari y’ishimwe mu bihugu bitandukanye ku Isi, urugero rukaba ari urwo mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo aho ku itariki 9 Nzeri 2015, Umuyobozi wungirije uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu, Mustapha Soumare,yambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 28 bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu kubera ubunyamwuga bwabo mu mirimo bashinzwe.
Kinyarwanda
English











