Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye muri Afurika bakomeje imirimo yabo neza n'ubwo hari icyorezo cya Koronavirusi.
Inshingano zabo barazisohoza neza bubahiriza amabwiriza y'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS) ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu gihugu cya Sudani y'Epfo, umuyobozi w'abapolisi b'u Rwanda bari mubutumwa muri iki gihugu, Assistant Commissioner of Police (ACP) Claude Tembo aravuga abapolisi barimo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ari nabyo bibafasha kuzuza neza inshingano barimo zo kugarura amahoro muri iki gihugu ndetse bakanakomeza kuba bameze neza mu buzima kandi bakomeye.
Ati "Hari amabwiriza twasobanuriwe ajyanye no kwirinda iki cyorezo. Abapolisi bacu bo mu ishami ry'ubuvuzi bahawe amahugurwa ajyanye n'ibimenyetso, uko iriya ndwara yandura ndetse n'uko yirindwa harimo gukaraba intoki kenshi n'amazi meza n'isabune."

ACP Tembo yakomeje avuga ko ahari abapolisi b'u Rwanda hose hashyizwe aho gukarabira intoki ,hashyizwe n'ibindi bikoresho by'ubwirinzi nk 'udupfukamunwa ndetse n'abapolisi bakangurirwa kwirinda ubwabo.
U Rwanda rufite amatsinda atatu ari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y'Epfo, ubutumwa buzwi ku izina rya (UNMISS).

Andi matsinda atatu y'abapolisi b'u Rwanda ari mu gihugu cya Repubulika ya Centrafrique, aho nabo bari mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye bugamije kuganira amahoro muri iki gihugu.
Kinyarwanda
English











