Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Centre Africa (MINUSCA), kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena, bifatanyije n’abaturage batuye uduce tw’umujyi wa Nana-Gribizi na Kaga-Bandoro mu gikorwa cy’umuganda
Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bakora ibikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro mu butumwa b’umuryango w’abibumbye bakorera mu gace ka Kaga-Bandoro gaherereye mu bikometere 400 uvuye mu murwa mukuru Bangui, ni rimwe mu matsinda atatu akora ubutumwa bw’umuryango w’abibubye muri Republika ya Centre Africa.
Abasirikare ba Repubulika ya Centre Africa ndetse n’abapolisi bakora ubutumwa bwihariye muri turiya duce nabo baje kwifatanya n’abapolisi b’u Rwanda bateguye iki gikorwa cy’umuganda.

Abaturage barenga 200 nibo bitabiriye iki gikorwa cy’umuganda cyibanze ahanini mu gukora ibikorwa by’isuku n’isukura, aho basibye ibinogo byo mu muhanda ndetse no kuvanaho ibyatsi mu mihanda aho abantu batuye no gusibura imiyoboro y’amazi .
Umuyobozi wungirije w’intara ya Nana-Gribizi Awat Mahamat, Nyuma y’umuganda yashimiye iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda uruhare rurini kandi rufatika bakomeje kugaragaza mu kugarura amahoro muri Repubulika ya Centre Africa, kuba bakomeje gutanga igitekerezo cyo kwigira babinyujije mu bikorwa by’abaturage byimakaza umutekano no gukorera hamwe mu kuwicungira harimo Umuganda hagamijwe kubaka umuco wo kwigira ndetse n’ubumwe.
Umuyobozi w’iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bakorera ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye, Chief Superintendent of Police (CSP) Christian Safari yashimiye abaturage ku bufatanye bagaragaje
Yashimangiye ko ‘’ubumwe, gukunda igihugu, gukorera hamwe no kwigira’’ ni ibintu by’ingenzi ku mahoro n’iterambere.
Umuyobozi w’iri tsinda yabasabye kugira iki gikorwa cy’umuganda icyabo kugira ngo bagire imibereho myiza, abasaba gukomeza gukora ibi bikorwa by’ubufatanye mu kwibungabungira amahoro n’umutekano
Kinyarwanda
English











