Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti bashimiwe ubumenyi basangije bagenzi babo b’icyo gihugu

Umuyobozi w’umutwe wa Polisi ushinzwe kugarura no kubungabunga amahoro mu gihugu cya Haiti (MINUSTAH), Serge Therriault, yashimye abapolisi b’u Rwanda bari muri icyo gihugu, uruhare bagize mu guha ubumenyi bagenzi babo bo mu gihugu cya Haiti.

Yakomeje kandi anashima abapolisi b’u Rwanda kuba barabaye kandi  intangarugero mu kazi bakoze gatandukanye, ndetse n’uruhare bagize mu mutekano w’iki gihugu.

Mu rwandiko rw’ishimwe Therriault yanditse akanashyiraho umukono tariki ya 19 Kamena,  yashimiye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda avuga ko igihe bamaze muri iki gihugu baranzwe n’ubunyamwuga, ubunyangamugayo ndetse no gukorana neza kandi bubaha abandi bapolisi bo mu bindi bihugu.

Therriault yagize ati, “Ndagira ngo mbonereho umwanya wo kubashimira kubera uruhare rwanyu rw’indashyikirwa mwagaragaje muha ubumenyi abapolisi b’igihugu  cya Haiti. Turabashimiye kuba musize urugero rwiza muri iki gihugu.”

Yakomeje yungamo ati, “Itsinda ryanyu ryafashije kuvura  abaturage ba Haiti  ndetse n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu. Ntabwo twakwibagirwa n’ibindi bikorwa bitandukanye mwakoze bigamije gufasha abaturage kugira imibereho myiza, muri ibi twavugamo nk’ibikorwa by’umuganda, gufasha impfubyi, gusibura imihanda n’ibindi. Ibi byose byatugaragarije urukundo rwanyu rukomeye.”

Yakomeje agaragaza ko umuryango w’Abibumbye ubona u Rwanda nk’umufatanyabikorwa ukomeye, cyane cyane mu rugamba rwo kubaka amahoro hirya nohino ku isi.

Uyoboye abapolisi b’u Rwanda mu gihugu cya Haiti, Assistant Commissioner of Police (ACP), Bruce Munyambo, yavuze ko uretse kuba itsinda ry’abapolisi ayoboye ryari rifite inshingano nyamukuru yo kugarura amahoro muri iki gihugu, ko banakoze n’ibindi bikorwa bitandunye byari bigamije gufasha abaturage kugera ku mibereho myiza.

Polisi y’u Rwanda isanzwe yohereza abapolisi mu gihugu cya Haiti, itsinda rya mbere (RWAFPU1)  rikaba ryaroherejwe muri iki gihugu mu mwaka wi 2010, igihe iki gihugu cyahuraga n’insanganya y’umutingito wahitanye abarenga ku 100,000 ndetse unagira ingaruka z’ubuzima ku  baturage bagera kuri miriyoni eshatu.

Itsinda ry’abapolisi rigizwe n’abapolisi 140, riri mu gihugu cya Haiti, mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena, ryahawe na Loni imidari y’ishimwe kubera uruhare bagize mu mutekano muri iki gihugu.

U Rwanda kuri ubu rufite abapolisi barenga 600, bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu nka: Sudan, South Sudan, Liberia, Ivory Coast, Haiti, Central African Republic and Darfur.