Ku itarikiya 12 Werurwe 2015, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu guhugu cya Côte d’Ivoire bambitswe imidari y’ishimwe kubera ubunyamwuga mu kazi kabo.
Iki gikorwa cyabereye mu mujyi mukuru w’iki gihugu, ari wo Abidjan, hasanzwe hari icyicaro gikuru cy’ubwo butumwa bw’amahoro.
Umuyobozi wungirije w’ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro muri iki gihugu, Simon Munzu, yavuze ko kwambika imidari ababapolisi b’u Rwanda, ari ukubashimira no kubaha agaciro kubera akazi keza bakoze mu bikorwa bitandukanye.
Yabashimiye ukuntu bitwara neza mu kazi kabo ko gufasha abaturage b’iki gihugu mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, ndetse no gufasha inzego z’umutekano kwiyubaka, harimo kuzongerera ubumenyi.
Yagize ati,"Iri n’ishema ku Muryango w’Abibumbye".
Umuyobozi w’abapolisi bose bo mu bihugu bitandukanye bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu, CP Vianney Nshimiyimana, yavuze ko uwo mudari bambitswe ari ishema kuri bo, no ku gihugu muri rusange.
Yashimye uburyo abapolisi bose bakomeza kuzuza neza inshingano zabo, kandi yizeza ko bazakomeza gushyira mu bikorwa ibijyanye n’ubutumwa bwabo muri iki gihugu.
Ukuriye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari muri Côte d’Ivoire, SSP Azarias Uwimana, nawe yashimiye uburyo abapolisi b’u Rwanda bakomeje kwitwara neza mu kazi kabo, kandi avuga ko bazakomeza kubera abandi intangarugero, barangwa n’imyitwarire myiza, ubunyamwuga mu kazi, guhesha ishema igihugu cyabo cy’u Rwanda, no gufatanya na bagenzi babo bo mu bindi bihugu kuwubungabunga.
Abapolisi b’u Rwanda bakaba bakora ibikorwa binyuranye, birimo, kwigisha abaturage n’inzego z’umutekano, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubufatanye mu kwibungabungira umutekano ( Community Policing) n’ibindi.
Uretse abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari, hari n’abandi bo mu bihugu 15 nabo bambitswe imidari bagera kuri 80.
Abapolisi bambitswe imidari, ni icyiciro cya gatatu cy’abapolisi bamaze kwambikwa imidari y’ishimwe.
Igikorwa nk’iki cyanabereye kandi mu yindi mijyi y’iki gihugu, ariyo Bouake na Gagnoa.
Mu mwaka ushize, nabwo abapolisi b’u Rwanda bakaba barambitswe imidari y’ishimwe.
Kinyarwanda
English











