Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique bakoze igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga no kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique (CAR), tariki ya 7 Mata, bakoze igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabereye mu kigo aho aba bapolisi bacumbitse ndetse kikaba cyaranitabiriwe n'abantu batandukanye barimo, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Kongo Doudou Toussaint, ACP Gilbert Gumira uyoboye itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda, Aurelian Abgenonci wari uhagarariye umunyamabanga wa Roni Ban Ki-moon, General Martin Chomu Tumenta uyoboye abapolisi bose bari mu butumwa bw'amahoro muri iki gihugu (MINUSCA).

Mu bandi bitabiriye uyu muhango harimo kandi, abayobozi b'inzego z'ibanze n'abaturage ndetse n'abanyarwanda basanzwe bari muri iki gihugu.

Minisitiri Kongo Doudou Toussaint, yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ari icyaha cy'indengakamere, akaba ashimira ubuyobozi bw'u Rwanda kuba rwarayihagaritse rukanabasha kubanisha abanyarwanda ndetse ubu bakaba babanye mu mahoro ndetse igihugu gifite umutekano n'iterambere bigaragarira amahanga yose.

Yakomeje avuga ko ibyabaye mu Rwanda bikwiriye kubera isomo rikomeye ibindi bihugu ndetse bigafata ingamba zikomeye z'uko aya mahano nta handi azongera kuba ukundi.

Yashimiye kandi uruhare u Rwanda rugira mu mutekano haba mu karere ndetse no kw'isi muri rusange.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Gilbert Gumira, uyoboye itsinda ry'abapolisi mu gihugu cya CAR yasabye abari bateraniye muri iki gikorwa kurwanya abantu bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yagize ati: "u Rwanda ruracyafite imbogamizi y'abantu, imiryango n'udutsiko bagikora bimwe mu bikorwa bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi. Tugomba gufatanya, kurwanya bene aba bantu bafite bene ibi bitekerezo."

Yakomeje asaba abari aho ko baharanira ko Jenoside yabaye mu Rwanda nta handi yazongera kuba ku isi.