Ubu bunyamwuga babugaragaje kuva ku itariki ya 1 kugeza kuya 3, ubwo intumwa z’akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye zazaga gusura igihugu cya Mali, aho zabonanye na Perezida w’icyo gihugu, abayobozi b’inzego nkuru za Leta, abahagarariye imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri leta n’iyo mu gihugu imbere, ndetse n’ abayobozi b’umutwe ushinzwe kubungabunga amahoro muri Mali (MINUSMA), abo bapolisi b’u Rwanda bakaba barakoze akazi kabo neza ko kubarinda no kubaherekeza aho bajyaga hose muri icyo gihe izo ntumwa zamaze muri Mali.
Baherekejwe n’ aba bapolisi b’ u Rwanda, aba bayobozi tariki ya 2 Gashyantare basuye umugi witwa Mopti, uherereye mu majyaruguru y’ icyo gihugu, uyu mugi ukaba uri mu birometero 600 uvuye aho aba Polisi b’u Rwanda bakambitse.
Kuri ubu u Rwanda rufite abapolisi 140 bari mu butumwa bw’ amahoro muri icyo gihugu, bakaba bakora ibikorwa by’ umutekano bitandukanye birimo: kurinda ikibuga cy’ indege cya Mopti, guherekeza abayobozi bakuru, ndetse no kurinda umutekano w’ahabereye inama z’abayobozi.
Kinyarwanda
English











