Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga, abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), bagize itsinda RWAFPU 1-10, bafatanyije n’abaturage igikorwa cy’umuganda wabereye mu gace ka 1er Arrondissement, kamwe mu tugize Umurwa mukuru wa Bangui.
Ni igikorwa cyaranzwe no gukura imyanda mu mihanda, guharura ibyatsi, gusibura imiferege no gutema ibihuru bikikije imihanda n’ingo zo mu nkengero zayo.
Umuyobozi w’akarere ka 1er Arrondissement; Bolongo Martial, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda n’abapolisi barwo bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique by’umwihariko, ku bufatanye bagirana n’abaturage ashimangira ko ari igihango bafitanye.
Yagize ati: “Twishimira bidasubirwaho icyerekezo cy’u Rwanda n’uburyo abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro badahwema kuzirikana abaturage bagira uruhare mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza yabo.”
Yashimiye abaturage bitabiriye umuganda, abibutsa guhora bita ku isuku no kurengera ibidukikije, abashishikariza no kujya babikora ubwabo kenshi aho batuye bakanabikangurira bagenzi babo.
Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Claude Munyeragwe, uyobora Itsinda RWAFPU I-10, yashimiye abaturage ba 1er Arrondissement kuba batiganda gufatanya na bo, haba mu muganda rusange ndetse no mu kazi ka buri munsi ko kubacungira umutekano.
Yavuze ko umutekano udashingiye gusa ku kuba nta makimbirane n’umwiryane birangwa mu gihugu, ahubwo ko ukubiyemo byinshi bikora ku byiciro bitandukanye by’imibereho y’abaturage, bityo ko ntawavuga ko hari umutekano mu gihe abaturagee badafite ubuzima bwiza, isuku, imibereho myiza n’iterambere, ari nayo mpamvu hategurwa gahunda zitandukanye ku bufatanye n’abaturage zirimo n’umuganda.
INKURU BIFITANYE ISANO: