Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 08 ukwakira, abapolisi b’u Rwanda 140, berekeje mu gihugu cya Centrafurika mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, ubu butumwa bukaba buzwi ku izina rya MINUSCA.
Bagiye gusimbura abandi bapolisi bari bamazeyo umwaka nabo babungabunga amahoro muri iki gihugu. Iri tsinda riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Reverien Rugwizangoga rikaba ririmo abapolisikazi 16.

Bajyanye n’abandi 10, bo bakaba bagiye mu bikorwa byo kureba ahazagurirwa ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri iki gihugu. Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana yari aherutse guha aba bapolisi impanuro zo gukora akazi kinyamwuga, kurangwa n’indangagaciro nyarwanda no guharanira ishema ry’u Rwanda bakora neza akazi.
Ku isaha ya saa kumi n'ebyiri n'igice z'igitondo kuri uyu wa kane, nibwo abapolisi b' u Rwanda buriye indege ya Rwandair berekeza mu gihugu cya Centrafurika.
Chief Superitendent of Police (CSP) Célestin Twahirwa, umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, yavuze ko abagiye gusimbura bagenzi babo ari 140, abandi icumi bo, bakaba bagiye kugenzura aho andi matsinda abiri azajya , kuko ubu amatsinda y’abapolisi b’u Rwanda azaba ari atatu muri iki gihugu, kuko hateganywa koherezwayo andi matsinda y’abapolisi abiri mu minsi iri imbere.
Muri aya matsinda uko azaba ari atatu y’abapolisi b’u Rwanda mu guhugu cya centrafrika, abiri azaba ashinzwe kubungabunga umutekano, mu buryo bwo gucunga ibigo, ibikoresho no gufasha Polisi ya Centrafrika mu kazi kabo gahoraho. Irindi tsinda rya gatatu ry’abapolisi b’u Rwanda ryo rikaba rigomba gutegurwa ku buryo bwihariye, bakazaba bashinzwe kurinda abayobozi gusa, bakazaba banafite imyitozo yihariye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi, yavuze ko kohereza abapolisi b' u Rwanda mu bikorwa nk'ibi, biri mu bigaragaza ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza gutanga umusanzu warwo mu gufasha ibindi bihugu gutekana.
Yagize ati :'' bivuze ibintu byinshi, kimwe muri ibyo, u Rwanda nka kimwe mu bihugu bigize umuryango w’Abibumbye, tuba dutanze umusanzu wacu.
Ngirango mwumvise ko n'ubushize Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemeye ko twongera abapolisi ndetse n'abasirikare.
Ibi bivuze ko igihugu cyacu kiba gitanze umusanzu wacyo mu kubaka amahoro ku isi, ariko binadufasha ko abapolisi bacu bagira ubumenyi buhagije, ndetse no kumenya ibirenze iby'igihugu cyacu, byongera ubunararibonye kandi tukereka isi ko natwe dufite icyo dushobora gutanga.''
Yakomeje avuga ko, usibye aba bagiye muri Centrafurika, kugeza ubu Polisi y' u Rwanda ifite abapolisi bagera hafi kuri magana arindwi, bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu birindwi bitandukanye hirya no hino aribyo Centrafrika, Haiti, Côte d’Ivoire, Liberia, Darfur muri Sudani, Sudani y’Amajyepfo ndetse no mu Ntara ya Abyei iri hagati ya Sudani na sudani y’Amajyepfo.
Mu gihe cya vuba, abandi bapolisi bakaziyongera kuri aba, ku buryo uyu mwaka uzajya kurangira byibura u Rwanda rufite abapolisi igihumbi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino.
Kinyarwanda
English











