Abapolisi b’u Rwanda 170 barimo abigitsinagore 37, kuwa kane tariki ya 10 Nzeri, nibwo bazerekeza mu gihugu cya Sudan y’Epfo mu butumwa bw’amahoro bazamaramo igihe cy’umwaka umwe.
Ni ku nshuro ya mbere itsinda ry’abapolisi rifite uriya ryoherejwe muri iki gihugu. Mu gihe cy’umwaka aba bapolisi bazamara muri iki gihugu bazaba bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga.
Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rigiye muri iki gihugu risangayo abandi bapolisi b’u Rwanda 28, aba bo bakaba bamazeyo igihe bakora akazi kajyanye no guhugura ndetse no kongerera ubumenyi abapolisi b’iki gihugu bakaba kandi banakora ubukangurambaga bujyanye no gukumira ibyaha bitandukanye.
Mu mpanuro yagejeje kuri aba bapolisi, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda , Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana yabasabye kuzitwara neza muri iki gihugu bazirikana kubahiriza no kugendera ku ndangagaciro z’u Rwanda kugira ngo babashe gukora akazi kabo neza.
IGP Gasana yagize ati, “Muzaharanire buri gihe kurangwa na disipuline n’ubunyamwuga, ibi byose bikaba aribyo bizabafasha kugera ku nshingano mwoherejwemo muri iki gihugu.”
Yabwiye aba bapolisi ko kuba u Rwanda rwarabashije kwigobotora ibihe bibi rwanyuzemo nka Jenoside aribyo byatumwe rwiyemeza ndetse rukaba rushishikarira gutabara ibindi bihugu biri mu bihe by’umutekano muke.
Yibukije kandi ko ubu u Rwanda ari igihugu cya 5 mu bihugu byohereza abapolisi benshi mu butumwa bw’amahoro.
Umuyobozi mukuru wa Polisi yavuze kandi ko mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri , u Rwanda ruzohereza andi matsinda abiri mu gihugu cya Centrafrika.
IGP Gasana yabwiye aba bapolisi ko igihugu kizirikana kandi cyishimira akazi bakora, kuri iyi ngingo akaba yarakomeje abasaba kudatakaza icyizere bafitiwe na leta, ahubwo bakazakora akazi kabajyanye neza bazirikana kandi ko ishema ry’igihugu cyabo rikomeza kubungabungwa.
Yagize ati, “Tubohereje muri ubu butumwa kuko Leta ibizera; tuzi neza ko mufite ubushobozi bwo kuzuza neza inshingano mugiye gukora muri iki gihugu.”
Agace ka Malakal niko abapolisi b’u Rwanda bazaba baherereyemo , aka gace gaherereye mu birometero 650 uvuye mu mugi mukuru wa Juba.
Kinyarwanda
English











