Kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Nyakanga, abapolisi b’u Rwanda126 bagarutse i Kigali mu Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Haiti, bakaba bamazeyo umwaka umwe(1year).
Aba bapolisi b’u Rwanda, bakaba bakiriwe n’umuyobozi wa Polisi (Commissioner of Police CP) ushinzwe ibikorwa, Emmanuel Butera, ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2014.
Bakigera ku kibuga cy’indege cya Kigali Kanombe, CP Butera yabashimiye uko bahagarariye igihugu, kugeza igihe bagarukiye mu rwababyaye, akaba yababwiye ko igihugu cyose kibashima kuko kugeza ubu u Rwanda ruvugwa neza muri Haiti kubera bo.
Uwari uhagarariye aba bapolisi bavuye muri Haiti Chief Supt. Peter Hodari, yavuze ko yishimiye kuba yarayoboye abapolisi bafite ikinyabupfura, kandi bakaba barahesheje ishema u Rwanda mu gihugu cy’amahanga.
Aba bapolisi, kuri uyu wa 2 Nyakanga 2014 bakaba barasimbuwe n’abandi 140 b’u Rwanda berekeje muri Haiti kubungabunga amahoro n’umutekano, bo akaba bayobowe na CSP Freddie Murenzi.
Kinyarwanda
English











