Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama, abapolisi b’u Rwanda babiri n’umwe w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bo ku rwego rwa ba ofisiye, basoje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master's) muri Kaminuza ya Polisi y’Igihugu muri Koreya y’Epfo.
Abasoje amasomo ni Inspector of Police (IP) Thomas Akimana, yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kugenza ibyaha; Inspector of Police (IP) Yvette Mutabazi Tumukunde, nawe yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi bwo kwiga ibyaha n’ababikora; mu gihe Bwana Evariste Nkubito, yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’umutekano rusange.
Akarusho kuri aba banyeshuri uko ari batatu, nuko bahawe ibihembo nk’abanyeshuri bahize abandi mu masomo bakaba aba mbere mu mashami atandukanye bigaga.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi kuri abo banyeshuri, wabereye ku cyicaro cy’iyo Kaminuza giherereye mu Mujyi wa Asan, muri Repubulika ya Koreya y’Epfo, uyoborwa na Perezida w’iyo Kaminuza ya Polisi y’Igihugu muri Koreya y’Epfo, Superintendent General KIM Ki-jong, wanitabiriwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Koreya y’Epfo, Nkubito Manzi Bakuramutsa n’abandi batandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Koreya y’Epfo, Nkubito Manzi Bakuramutsa, banagiranye ibiganiro na Perezida w’iyi Kaminuza, Superintendent General KIM Ki-jong, ibiganiro bya bo byibanze ku buryo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu guhugura abapolisi no kwagura ubufatanye mu rwego rwo kongerera ubushobozi inzego z’umutekano.
Kugeza ubu muri iyi Kaminuza y’Igihugu ya Polisi ya Koreya y’Epfo, hari abandi bapolisi babiri ba Polisi y’u Rwanda bari kwiga amasomo yo ku rwego rw’Impamyabumenyi y’Ikirenga Dogitora (PHD).


Kinyarwanda
English









