Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi b'u Rwanda 20 bashoje amahugurwa ku iperereza rya nyuma y'iturika ry'ibisasu

Abapolisi b’u Rwanda 20 baturuka mu mashami atandukanye arimo iry’Ubugenzacyaha (Criminal Investigations Department -CID), ku itariki 26 Kamena uyu mwaka, bashoje amahugurwa y’iminsi itanu ku iperereza rya nyuma y’iturika ry’ibisasu, akaba yari agamije kubongerera ubumenyi mu kurwanya no guperereza kinyamwuga ibyaha by’iterabwoba.

Itsinda rya bamwe mu bakora mu biro by’Ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Federal Bureau of Investigation-FBI) bari bayobowe na David McKean, niryo ryahuguye aba bapolisi.

Aya mahugurwa yatangiye ku itariki ya 22 Kamena 2015, akaba yaraberaga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Yashojwe ku mugaragaro na Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera, akaba ashinzwe ibikorwa n’ituze rusange muri Polisi y’u Rwanda (Operations and Public Order).

Mubyo bigishijwe, harimo gukusanya, gusesengura, no kubika neza ibimenyetso n’amakuru by’ahabereye iturika ry’ibisasu, gukora ubushakashatsi kuribyo, gutandukanya ubwoko bw’ibisasu, no gusesengura ibyo byangije.

CP Butera yagize ati,"Uko inzego zibishinzwe zishyiraho ingamba zo kurwanya ibyaha niko n’ababikora cyangwa abategura kubikora biga uburyo bushya bwo kubikora kugira ngo badafatwa."

Yakomeje agira ati:" Ubu abanyabyaha bifashisha ikoranabuhanga mu kubitegura no kubikora. Amahugurwa nk’aya akaba ari bumwe mu buryo bwo kongerera ubumenyi abapolisi b’u Rwanda kugira ngo barusheho gukomeza no kurushaho kurwanya ibyaha no gufata ababikoze cyangwa abategura kubikora."

Yongeyeho ati:"Ndahamya ndashidikanya ko mwungukiye byinshi muri aya mahugurwa bizabashoboza gusohoza inshingano zanyu neza arizo kubumbatira no gusigasira umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.”

Yabwiye aba bapolisi gushyira mu bikorwa ibyo bungukiye muri aya mahugurwa no kuzabisangiza bagenzi babo bakorana.

Ushinzwe umutekano muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Patrick Latchaw, yagize ati:"Twishimira gukorana na Polisi y’u Rwanda. Imikoranire n’ubufatanye biri mu  bidufasha gusohoza inshingano zacu neza."

Yasezeranyije Polisi y’u Rwanda ko azakora ubuvugizi kugira ngo inzego zo gihugu cye zifite ubumenyi buhambaye mu bintu bitandukanye zizaze kubusangiza abapolisi b’u Rwanda mu bihe biri imbere.

McKean yashimye abahuguwe kubera icyo yise “Ubuhanga n’ubushake” mu gushaka kumenya byimbitse ibyo bigishwaga ndetse n’ibitekerezo batanze by’uko ibyaha byarushaho gukumirwa no gufata abategura kubikora cyangwa ababikoze."

Yagize ati:"FBI iha agaciro ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Abanyabyaha ntibagira imipaka.Ubumenyi mu kubarwanya ni ngombwa ariko kandi hakenewe ubufatanye kugira ngi ibyo bigerweho."

McKean yashimye uburyo we na bagenzi be bitaweho n’uko bafashwe kuva bagitangira aya mahugurwa kugeza bayashoje,aha akaba yaragize ati:" Mugira urugwiro kandi  mufite igihugu cyiza.By’umwihariko nkagikunda cyane."

Aya mahugurwa y’ubu bwoko yashojwe kuri uyu munsi ni icyiciro cya kabiri.