Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi b'u Rwanda 20 bari guhugurwa na FBI ku iperereza rya nyuma ku iturika ry'ibisasu

Itsinda rya bamwe mu bakora mu biro by’Ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Federal Bureau of Investigation-FBI) bari guhugura abapolisi b’u Rwanda 20 baturuka mu Ishami ryayo ry’Ubugenzacyaha (Criminal Investigations Department -CID) ku iperereza rya nyuma ku iturika ry’ibisasu, aya mahugurwa akaba agamije kubongerera ubumenyi mu kurwanya, gukumira no guperereza kinyamwuga ibyaha by’iterabwoba.

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yatangiye none tariki ya 22 Kamena 2015, atangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi wa CID, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, akaba ari kubera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Ukuriye  itsinda ry’abari gutanga aya mahugurwa witwa David McKean,yavuze ko mu byo bazahuguramo aba bapolisi b’u Rwanda harimo iperereza rya nyuma ku iturika ry’ibisasu,ubushakashatsi bujyanye nabyo, gutandukanya ubwoko bw’ibisasu no gusesengura ibyo byangije.

McKean yagize ati:"Iyo abapolisi bageze aho icyaha cy’iterabwoba cyabereye, hari ibintu by’ingenzi baba bagomba kumenya kugira ngo bamenye ubwoko bw’igisasu cyangwa ibisasu byaturitse kuko aribyo bituma bamenya kandi bagakora neza iperereza ku cyateye iryo turika ryabyo, rikaba ari naryo kandi rituma hafatwa ababiturikije."

Yakomeje agira ati:"Muri ibi bihe, Isi yugarijwe kandi ihangayikishijwe n’ikibazo cy’iterabwoba, akaba ari ngombwa ko twese dufatanya mu kurikumira, kurirwanya no gufata abarikora cyangwa abategura kurikora, ibyo bikaba bisaba kubigiraho ubumenyi buhagije no gufashanya binyuze mu guhanahana amakuru ku bikorwa bijyanye n’iterabwoba."

Mu ijambo rye, ACP Badege yashimye ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika bugamije gusigasira umutekano n’amahoro mu Rwanda ndetse no mu karere ruherereyemo.

Yagize ati, "Twe muri Polisi y’u Rwanda duha agaciro impuguke zidufasha mu kwiyongera ubumenyi mu ngeri zitandukanye harimo kurwanya iterabwoba.Twese tuzi ingaruka mbi z’iturika ry’ibisasu zirimo kubura ubuzima kuri bamwe. Kubirwanya bikaba bisaba ubufatanye bukomeye kandi buhoraho,ubumenyi n’ubunyamwuga mu guperereza bene ibi byaha."

ACP Badege yakomeje agira ati: " Dushishikajwe no kugeza abapolisi bacu ku rugero rwo kurwanya, gutahura no guperereza ibyaha by’iterabwoba aho byaba hose n’uburyo byakorwamo bwose. Niyo mpamvu twifashisha impuguke nk’izi za FBI zifite ubunararibonye muri uru rwego kandi turashima Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bw’ubu bufasha n’ubufatanye bwayo mu gusigasira umutekano n’amahoro."

Ushinzwe umutekano muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Patrick Latchaw, yavuze ko aya mahugurwa ari bumwe mu buryo bwo kurushaho kunoza ubufatanye n’ububano hagati ya Polisi y’u Rwanda na FBI mu kurwanya ibyaha by’iterabwoba bigira ingaruka mbi ku iterambere, imibanire, ndetse n’imibereho myiza y’abaturage mu gihugu icyo aricyo cyose.

Yagize ati:"Aya mahugurwa aje gushimangira imikoranire myiza isanzwe hagati yacu na Polisi y’u Rwanda, ubwo bufatanye bukaba buzatuma turushaho gufatanya mu kurwanya no gukumira ibyaha by’iterabwoba kandi buzatuma dufata ababikoze cyangwa abategura kubikora."

Latchaw yongeyeho ko mu bindi bafashamo Polisi y’u Rwanda harimo guhugura abapolisi bayo baba bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga no kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye kandi ko bateganya guhugura abapolisi b’u Rwanda no mu bindi byiciro birimo iterambere n’ubutwererane kugirango ubwo bumenyi, bwiyongera ku bufatanye basanganywe, bishobore gutuma intego rusange yo kubumbatira umutekano n’amahoro igerwaho.