Tariki ya 20 Gashyantare 2015 Abapolisi cumi n’icyenda berekeje mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Cote d'Ivoire, ubwo butumwa buzwi ku izina rya United Nations Operations in Cote d'Ivoire (UNOCI).
Mbere y’uko berekeza mu butumwa, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, yagiranye inama nabo ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda, Kacyiru.
DIGP Marizamunda yagize ati: "Mwoherejwe guhagararira igihugu; ubunyamwuga, ubunyangamugayo, imyitwarire myiza, indangagaciro za Polisi y’u Rwanda, n’umurava ku kazi bizabarange kugira ngo muzafatanye n’abandi gukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda, binyuze mu murimo wo kubungabunga no kugarura amahoro muri iki gihugu".
Yabakanguriye kandi guhanahana amakuru, guhaha no gusangiza ubumenyi abandi bapolisi baturuka mu bindi bihugu bazaba bakorana.
DIGP Marizamunda yagize ati: "Muzasangize ubunararibonye mufite abandi bapolisi baturuka mu bindi bihugu muzaba mukorana ariko kandi mubungukireho ubundi bwinshi".
Yabifurije imirimo myiza no kuzagaruka amahoro mu gihe bazaba bashoje ubutumwa bw’amahoro.
UNOCI iyobowe na Commissioner of Police (CP) Jean Marie Vianney Nshimiyimana.
Aba cumi n’icyenda biyongereye kuri magana atandatu basanzwe mu butumwa bw’amahoro mu bihugu umunane aribyo: Mali, Central African Republic, South Sudan, Abyei, Sudan, Liberia , Haiti na Ivory Coast.
Kinyarwanda
English











