Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi b’u Rwanda 160 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Abapolisi b’u Rwanda 160 barimo ab’igitsinagore 22, none tariki ya 6 Nyakanga, berekeje mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (Loni), bwo kubungabunga no kugarura amahoro mu gihugu cya Haiti.

Iri tsinda riyobowe na Commissioner of Police(CP) Joseph Mugisha, rigiye muri iki gihugu aho rizamarayo igihe cy’umwaka umwe. Iri tsinda kandi rigiye gusimbura irindi rigizwe n’abapolisi 140, iri ryo riyobowe na CP Bruce Munyambo. Biteganijwe ko abapolisi basimbuwe kuri izi nshingano bazagera mu Rwanda tariki ya 8 Nyakanga.

Kimwe n’itsinda bagiye gusimbura, aba bapolisi bazakora imirimo irimo:  gucunga umutekano mu duce tumwe na tumwe, kurinda abayobozi batandukanye ndetse n’ibikorwa remezo birimo inyubako za Leta.

Mu butumwa yagejeje kuri aba bapolisi ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe, Commissioner of Police (CP), Emmanuel Butera, uyobora ishami rishinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda, yabasabye kuzitwara neza baharanira kuzuza inshingano zibajyanye kandi bagakora akazi kabo kinyamwuga.

CP Butera yabasabye kandi kuzarangwa na disipulini, umurava n’indangagaciro z’u Rwanda  kugira ngo ibendera ry’u Rwanda rikomeze gushyirwa hejuru.

Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti uretse inshingano nyamukuru yo kubungabunga amahoro, banakora n’ibindi bikorwa cyane ibijyanye no gufasha abatishoboye. Ibi bikorwa harimo nko gufasha abana b’impfubyi bazigezaho ibikoresho by’ishuri, kubarihira mafaranga y’ishuri ibiribwa n’ibindi.

Mu bindi bikorwa harimo nko gukora umuganda. Ibi bikorwa byose bikaba byaragiye bishimwa n’abatari bake haba abakozi ba Loni ndetse n’abayobozi batandukanye b’iki gihugu.

Polisi y’u Rwanda isanzwe yohereza abapolisi mu gihugu cya Haiti, itsinda rya mbere (RWAFPU1) ryoherejwe mu mwaka wa 2010, igihe iki gihugu cyahuraga n’insanganya y’umutingito wahitanye abarenga ku 100,000 ndetse unagira ingaruka z’ubuzima ku baturage bagera kuri miliyoni eshatu.

U Rwanda kuri ubu rufite abapolisi barenga 600, bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu nka Sudani, Sudani y’Epfo, Liberia, Cote d’Ivoire, Haiti, Centrafrique n’i Darfur.