Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi b’u Rwanda 140 berekeje muri Haiti mu butumwa bw’amahoro bwa Loni

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Nyakanga, saa moya za mugitondo nibwo itsinda ry’abapolisi 140 barimo ab’igitsinagore 17, buriye indege berekeza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu gihugu cya Haiti (Minustah), bakaba bahagurukiye ku kibiga cy’idege cya Kigali I Kanombe, bakajyanwa  n’indege ya Ethiopian Airlines.

Aba bapolisi bakaba baherekejwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda DIGP Dan Munyuza ari kumwe n’andi ba Ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Iki cyiciro cya 5 cy’aba bapolisi bagiye muri Haiti, kikaba kigiye gusimburayo bagenzi babo bari baragiyeyo ku itariki ya 4 Nyakanga umwaka ushize.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda  Assistant Commissioner of Police(ACP) Damas Gatare yavuze ko kuba Polisi  y’u Rwanda yohereza abapolisi bayo, bigaragaza ubushake bw’u Rwanda mu kugarura amahoro n’umutekano mu bihugu bitandukanye muri  iki gihe twizihiza isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye, bikanashimangira umutekano u Rwanda rumaze kugeraho.

ACP Gatare yavuze ko u Rwanda rufite umutekano, rukaba rusagurira n’amahanga, kandi mu bihugu abapolisi b’u Rwanda bajyamo, banafasha mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage b’ibyo bihugu, gukora umuganda, kurinda ibibuga by’indege, kurinda abayobozi ba Leta n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Ku busabe bwa Loni, u Rwanda ruteganya kohereza ibindi byiciro bibiri by’abapolsi muri Sudani y’Epfo na Centrafrique mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Ibikorwa byo gucunga amahoro hirya no hino ku isi by’abapolisi b’u Rwanda, byatangiye kuva mu mwaka wa 2005, kugeza ubu abagera ku bihumbi 2 bakaba bamaze kujya mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi.

Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi 600 bakora ibikorwa byo gucunga amahoro mu bihugu bya Sudani y’epfo, mu ntara ya Darfur, muri Cote d’ivoire, Liberia, Guinea Bissau, Mali, Haiti, no mu ntara ya Abyei.