Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi b’u Rwanda 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Ku mugoroba wok u italiki ya 23 Kanama, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140  barimo  20 b’igitsinagore bagize icyiciro cya 8 (FPU VIII) berekeje mu gihugu cya Hiti  mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu (MINUSTAH).

Ni ku nshuro ya munani  itsinda ry’abapolisi   bo mu mutwe wa FPU   ryoherejwe muri iki gihugu, bakazaba bagize RWAFPU-VIII  iyobowe na ACP Yahya Kamunuga.

Iri tsinda  rikaba ryasezeweho ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP  Juvenal Marizamunda, wabifurije kuzagira akazi keza no kuzahesha ishema igihugu cyacu;   aho  yari kumwe n’abayobozi b’amashami  atandukanye ya Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Theos Badege akaba  yavuze ko aba bapolisi 140  bazakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha mu bijyanye no kubungabunga umutekano  w’abakozi n’ibikoresho by’umuryango w’Abibumbye, kubungabunga umutekano w’abaturage  ndetse  n’ibikorwaremezo.

Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rigiye muri iki gihugu risangayo abandi bapolisi b’u Rwanda(IPOs) bagera ku  9  bo bakaba bakorayo akazi kajyanye no guhugura ndetse no kongerera ubumenyi abapolisi ba Haiti; rikaba  rizamarayo igihe cy’umwaka umwe, aho  rigiye gusimbura irindi rigizwe n’abapolisi 160 biteganyijwe ko rizagera i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama , ryo ryari riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Faustin Ntirushwa.