Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi b'u Rwanda 140 basoje ubutumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda bagize itsinda ( RWAFPU I-8) bagarutse mu Rwanda nyuma yo gusoza ubutumwa bw'Umuryango w'Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA) nyuma yo gusimbirwa n' itsinda (RWAFPU I-9) ryahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata ryerekeza mu Murwa mukuru  Bangui.

Iri tsinda ryageze ku kibuga cy’indege cya Kigali, ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba riyobowe n’Umuyobozi waryo, Chief Superintendent of Police (CSP) Callixte Kalisa.

Umuhango wo guherekeza abagiye no kwakira abagarutse wayobowe na Commissioner of Police (CP) Costa Habyara, wifurije abagiye urugendo rwiza no kuzasohoza neza inshingano zabo mu butumwa bagiyemo.

Mu butumwa yageneye  abapolisi basoje ubutumwa, CP Habyara yabashimiye kuba baritwaye neza bagasohoza inshingano zabo neza mu butumwa bw’amahoro kandi bakagaragaza indangagaciro z’u Rwanda.

Yagize ati: “Tubahaye ikaze mu izina ry’Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda. Ubuyobozi burabashimira imyitwarire myiza mwagaragaje mu kazi mumazemo umwaka, kandi mukaba mwarakomeje gusigasira umuco n’indangagaciro z'u Rwanda no guhesha ishema igihugu."

Yakomeje avuga ko ababasimbuye bagiye kuziba icyuho cyabo  kandi ko bagomba gukomerezaho kurangwa n’umuhate, disipulini n’ubunyamwuga mu kazi bagiyemo busa ikivi cy'abo basimbuye.

Umuyobozi  waje ayoboye itsinda RWAFPU I-8, Chief Superintendent of Police (CSP) Callixte Kalisa yavuze ko mu gihe cy’umwaka bamaze mu butumwa bw’amahoro bahagarariye igihugu, bakoze ibikorwa bitandukanye Kandi ko ku bufatanye na  MINUSCA n’izindi nzego ndetse n’abaturage, babashije kubyitwaramo neza.

Yagize ati: “Mu butumwa tumazemo umwaka twabashije kubwitwaramo neza dukurikije impanuro twahawe n’ubuyobozi bwa Polisi  ari nazo zadufashije gusohoza inshingano."

Yakomeje agira ati: "Kugira ngo tubigereho byose  twigiye  ku bo twasimbuye dushyira imbere disipuline no gukora kinyamwuga.”

Yakomeje avuga ko bitabiriye n’ ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage nko kubakira abaturage amazu, gusuzuma indwara, gutanga imiti ku baturage batishoboye ku buntu ndetse no gutanga amaraso yo gufashisha indembe ku bushake.

U Rwanda rufite amatsinda ane y’abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).

Andi matsinda atatu asigaye arimo RWAFPU II rigizwe n' Abapolisi 140 rikorera Kaga Bandoro, RWAPSU naryo rigizwe n’abapolisi 140 bakorera mu murwa mukuru Bangui, ndetse n'itsinda RWAFPU III  rigizwe n’abapolisi 180 rikorera ahitwa Bangassou hafi mu bilometero 725 uturutse Bangui.