Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi b’u Rwanda 125 bakubutse muri Kenya gukurikirana amasomo yo kubungabunga amahoro ku isi

Kuri uyu wa mbere tariki ya 30  Nzeri 2013, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, umuyobozi mukuru  wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana, yakiriye kandi aha  ubutumwa itsinda ry’abapolisi 125 bakubutse   mu gihugu cya Kenya, gukurikirana amasomo azabafasha kubungabunga amahoro ku isi, cyane cyane mu bihugu birangwamo amakimbirane.

Mu ijambo ry’ikaze, IGP Gasana yababwiye ko  yishimiye uko bakurikiye neza ayo masomo muri Kenya, avuga ko kugenda no kugaruka neza kwabo ari ishema kuri Polisi y’u Rwanda n’iry’igihugu muri rusange kandi ko ari inyongera ikomeye ku bunararibonye n’ubunyangamugayo bisanzwe biranga abapolisi b’u Rwanda. Aba bapolisi  bakurikiraniye igice cya mbere cy’aya masomo  ku ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana.

Yabasabye kuzarangwa n’imyitwarire myiza aho basubiye mu mitwe bakoreragamo , bagakomeza kugaragaza ubushake n’indangagaciro z’ubunyarwanda, bakagaragaza kandi ubunyamwuga mu kazi bihatira kwijijura no kwongera ubumenyi  kuko hari ibihugu byinshi biteganyijwe ko bashobora koherezwamo.

Iri tsinda ry’abapolisi 125 rigizwe n’ab’igitsina gore 73, n’abigitsina gabo 52, aya mahugurwa akaba yari amaze  ibyumweru 2.

Kugeza ubu abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 600 nibo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi mu bihugu bitandukanye nka Haiti, Sudani, Sudani y’Amajyepfo, Liberiya n’ahandi.