Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi bo mu karere bari mu mahugurwa yo kubungabunga amahoro ku isi bunamiye abazize Jenoside

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Gicurasi, abapolisi 54 bo mu karere bari mu mahugurwa yo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari riri mu karere ka Rwamagana,  basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Bageze ku rwibutso, basuye ibyumba birugize, ari nako basoma amateka agaragaza uko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, nyuma bashyira indabo aho izo nzirakarengane zishyinguwe.

Nyuma yo gusura urwibutso, Su-Liyetona Reem Mohammed Ali waturutse muri Sudani, yavuze ko ibyo yajyaga asoma mu bitabo akanabireba muri sinema mbere y’uko asura u Rwanda, bitandukanye n’ibyo yiboneye. Yagize ati: “Nari narasomye mu bitabo ko mu Rwanda habaye Jenoside, ariko ibyo niboneye hano, ntaho bihuriye n’ibyo najyaga nsoma cyangwa ntekereza. Birandenze”.

Yanashimye Leta y’u Rwanda kuba yarashyizeho uru rwibutso, aho yavuze ko ruzatuma abanyarwanda n’abanyamahanga bazajya bahora bibuka ibyabaye, bityo bikazatuma Jenoside itongera kuba ukundi.

Su-Liyetona Reem Mohammed Ali yasabye ko ibindi bihugu cyane cyane ibyaranzwemo amakimbirane, kuza kwigira ku Rwanda, bikibonera uko u Rwanda rwabashije kubanisha abanyarwanda nyuma y’ amahano ya Jenoside, ndetse n’uburyo iki gihugu cyabashije kugera ku iterambere mu gihe gito kandi bikozwe n’abanyarwanda ubwabo.

Aba bapolisi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali baturutse mu bihugu byo muri aka karere ari byo: Uganda, Kenya, Rwanda, ibirwa bya Comores, Ethiopiya, Sudani na Somalia.