Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi bo mu karere bari mu mahugurwa mu ishuri rikuru rya Polisi i Musanze baje i Kigali mu rugendoshuri

Itsinda ry’abapolisi 28 baturutse mu bihugu by’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba bari mu mahugurwa agenewe abapolisi bakuru ari kubera mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu karere ka Musanze, kuri uyu mbere tariki ya 7 Nyakanga baje i Kigali mu rugendoshuri mu bigo bitandukanye bya Leta, aho babwirwa imikorere y’ibyo bigo, kugirango bazatunganye akazi kabo neza, dore ko bashinzwe gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Bakigera i Kigali basuye, ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), bakaba bakiriwe n’umuyobozi mukuru w’icyo kigo Shyaka Anastase akaba yabasobanuriye imikorere y’icyo kigo, aho yagize ati:”kuba aba bapolisi basuye ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere ni iby’agaciro, baje bifuza kumenya uruhare imiyoborere myiza igira mu iterambere ry’abaturage, kandi imiyoborere myiza idahari n’umutekano ntiwashoboka”.

Aba bapolisi banasobanuriwe uburyo imiyoborere myiza yahinduye imibereho y’abanyarwanda, uburyo abanyarwanda babona imiyoborere yabo n’ingamba u Rwanda rwashyizeho ngo mu kurwanya ruswa.

Bavuye mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, bagiye ku Kimihurura gusura Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (MINEAC), bakaba bakiriwe n’umunyamabanga uhoraho muri iyo minisiteri,  Safari Innocent, abasobanurira amavu n’amavuko y’iyi minisiteri, ingamba zafashwe n’ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’i Burasirazuba mu korohereza abantu mu by’ubucuruzi, amasezerano ashyiraho ubufatanye mu bya za gasutamo z’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, n’ibindi.

Nyuma, aba bapolisi babajije ibibazo n’ibyifuzo bitandukanye, aha Commissioner of Police (CP) Cyprien Gatete yavuze ko muri uyu muryango hakwiye kujyaho ikigo gishinzwe ku gukumira ibiza no kwita ku bahuye nabyo, akaba yagize ati:”Aka karere kacu gakunda kwibasirwa n’ibiza, ni ngombwa rero ko duhora twiteguye guhangana n’ibiza ibyo aribyo byose kandi tugatabarana vuba dukoresheje ibikoresho bitandukanye by’ibi bihugu, akaba ariyo mpamvu hakwiye kujyaho ikigo nk’iki gihuza ibihugu byo muri uyu muryango”.

CP Gatete yakomeje avuga ko bishimiye uko bakiriwe aho basuye hose aho yagize ati: “ Uru rugendoshuri ni ingirakamaro, kuko bidufasha kumenya imikorere y’ibi bigo, tukamenya ubufasha baha ababigana, kandi natwe tukagira ishusho y’ibyo bigo, kuko natwe tuba tugomba kumenya ibibera muri ibi bigo nk’abanyarwanda”.

Nyuma ya saa sita basuye Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, basoreza mu kigo Isange One Stop Centre gishinzwe gufasha abakorewe ihohoterwa gikorera mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru,basobanurirwa imikorere yacyo, imvo n’imvano y’icyo kigo, amoko y’ihohoterwa agaragara mu Rwanda, n’ubufasha baha ababagana.

Aba bapolisi bakaba baturuka mu bihugu bikurikira Rwanda, Burundi, Uganda, Tanzaniya, Kenya, Sudani y’Amajyepfo, Ethiopia, Swaziland, Zambiya.