Ishami rishinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda, ribitewemo inkunga n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP) kuri uyu wa kane ryagiranye inama y’umunsi umwe n’abapolisi 50 barihagarariye mu turere twose tw’igihugu no mu mashami ya Polisi y’u Rwanda.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro, umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda, Superitendent of Police (SP) Pelagie Dusabe, yabwiye abo bapolisi ko ari bo bagomba gufata iya mbere mu guteza imbere uburinganire muri Polisi y’u Rwanda.
SP Dusabe yakomeje ababwira ko bagomba kuba abambere mu kumenya ibibazo abapolisikazi bafite bakabigeza ku bayobozi babo, bakabagira inama y’uko bakwikemurira ibibazo kugirengo barusheho gukora akazi kabo neza.
Muri iyi nama, aba bapolisi baganiriye ku bibazo bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi, baboneraho n’umwanya wo kungurana ibitekerezo no kugirana inama y’uko babikemura, bagamije gukomeza kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Polisi y’u Rwanda.
Aba bapolisi bashimiye Polisi y’u Rwanda, kuba yarashyizeho ishami rishinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda, ikanabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.
Mu byo bashimira Polisi y’u Rwanda, harimo kuba ifasha abapolisikazi bafite imiryango bagakorera hafi yayo, igahora ibaha n’amahugurwa atandukanye.
Asoza ayo mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yishimiye ko muri aba bapolisi bashinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda harimo n’ab’igitsina gabo.
IGP Gasana yabwiye abo bapolisi ko iterambere rya Polisi riri kwihuta, bityo nabo bakaba bagomba kwihutana naryo.
Yasoje abasaba gukurikirana akarengane gashobora kuba kabera aho bakorera, bakaba inyangamugayo, baharanira kurwanya ihohoterwa ryaba iry’abaturage n’abapolisi bayobora.
Kinyarwanda
English











