Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro muri Santrafurika basabwe kuzahagararira neza igihugu

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije (DIGP) ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe, yasabye abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) kuzitwara neza bahesha ishema igihugu cy’u Rwanda bazaba bahagarariye.

Ni mu mpanuro yahaye  abapolisi 140 bagize itsinda RWAFPU3-4, riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Emmanuel Hitayezu, ryitegura kujya gusimbura bagenzi babo bamaze igihe kirenga umwaka mu Mujyi wa Bangassou uherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Santrafurika.

DIGP Sano yabashimiye umurava n’ubwitange bagaragaje mu gihe bamaze mu mahugurwa, abashishikariza gukomeza kurangwa n’indangagaciro ziranga abapolisi b’u Rwanda, gukorera hamwe no kubaha imico y’abandi bazahurira mu butumwa bw’amahoro, iyo babona ari myiza bakayikopera ariko birinda kwigirayo imico mibi.



Yagize ati: "Mwitwaye neza mu masomo mwahawe, byatweretse ko mwiteguye byiyongera ku kuba mufite ibikoresho bihagije n’ubushake bwo gushyira mu bikorwa inshingano mwoherejwemo. Ntimuzibagirwe ko muhagarariye igihugu, muzakomeze kugaragaza indangagaciro no kuba ba ambasaderi b'amahoro n'ubunyangamugayo nk’umuco uranga igihugu cyacu."

DIGP Sano yakomeje abasaba kuzashyira imbere kumvira abayobozi, gukurikiza amabwiriza bahabwa ajyanye n’akazi, kuzafata neza ibikoresho babirinda, kwirinda ubwabo kandi banirinda uburangare no guta umwanya ku mbuga nkoranyambaga, bagakomeza gukunda igihugu no kugihesha agaciro.



Yabashishikarije kuzatera ikirenge mu cya bagenzi babo, bakomeza ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubaka imibanire myiza nabo no gukorana neza n’izindi nzego z’umutekano z’imbere mu gihugu.

Kuva mu mwaka wa 2014, nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Santrafurika bugamije gufasha mu kugarura ituze no kwimakaza amahoro arambye, nyuma y’imyaka myinshi igihugu cyamaze mu ntambara n’ubushyamirane bw’amoko n’imitwe yitwaje intwaro, kuri ubu hakaba habarizwa imitwe ine y’abapolisi b’u Rwanda bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu ari byo; Bangui, Bangassou na Kaga Bandoro.