Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro muri Santrafurika bahawe impanuro

Abapolisi 180 bagize itsinda RWAFPU3 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) bahawe impanuro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo.

Ni impanuro bahawe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, nk’impamba izabafasha gusohoza neza inshingano, ubwo bazaba basimbuye bagenzi babo mu gihe kingana n’umwaka umwe.

Iri tsinda RWAFPU3-3, riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Thomas Kayonga rizerekeza mu Mujyi wa Bangassou uherereye mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’igihugu, aho bazasimbura itsinda RWAFPU3-2 riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Methode Munyaneza. 

Ubwo yabagezagaho impanuro, DIGP Sano yabasabye kuzitwara neza mu kazi bakuzuza inshingano nk’uko babitojwe.

Yagize ati: “Akazi mugiyemo ni akazi mutumwemo n’igihugu cy’u Rwanda, turizera ko mwiteguye kuzuza neza inshingano nk’uko mwabitojwe binyujijwe mu mahugurwa mwahawe, mu bunararibonye mu kazi no kuba mwese mwaratoranyijwe hashingiwe ku kuba mufite ubuzima bwiza n’ubumenyi.”

Yakomeje agira ati: “Amahugurwa mwahawe yaba ayo mu ishuri ndetse n’imyitozo, mwayungukiyemo byinshi bibafasha kumenya aho mugiye uko hateye n’uburyo muzashyira mu bikorwa inshingano nk’uko ababanjirije bitwaye neza, namwe bikaba aribyo tubitezeho.”

DIGP Sano yabasabye kuzirinda ibyabarangaza, bagashyira imbere akazi birinda icyahesha isura mbi igihugu.

Ati: “Muba mugiye muhagarariye igihugu cyabizeye kikabohereza n’abanyarwanda bose, muzirinde kugitenguha mwibuka ko buri gikorwa mukora gihesha isura igihugu, Polisi y’u Rwanda ndetse n’Umuryango w’Abibumbye kuko iyo ukoze ikosa uba usebeje impande zombi, ariko cyane cyane igihugu n’urwego muhagarariye.”



DIGP Sano kandi yasabye abapolisi bagiye kujya mu butumwa, kuzakora kinyamwuga no kurangwa na disipuline yo ku rwego rwo hejuru, kubaka ubufatanye bakorera hamwe nk’ikipe no kurangwa n’indangagaciro z’umunyarwanda n’iza Polisi y’u Rwanda.

Yabibukije kandi kuzita ku isuku no gufata neza ibikoresho byaba imodoka n’ibindi kuko ari byo bizabafasha gukora neza akazi bazaba bashinzwe no kubaha imico itandukanye y’ibihugu byinshi bazahurirayo, bagakorana neza n’inzego z’umutekano z’imbere mu gihugu, abenegihugu n’abandi bakozi bakomoka mu bindi bihugu. 

Mu mwaka wa 2014 nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Santrafurika, aho kuri ubu rufite amatsinda 4 y’abapolisi.

Uretse Itsinda RWAFPU3 rikorera mu Mujyi wa Bangassou, andi matsinda atatu ni RWAFPU I na RWAPSU, akorera mu Murwa Mukuru Bangui n’itsinda RWAFPU II rikorera ahitwa Kaga-Bandoro mu bilometero 300 ugana mu Majyaruguru  y’igihugu.