Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake yo kuzafashisha abarwayi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga, Abapolisi bakorera ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake, azafashishwa abarwayi bayakeneye kwa muganga.

Ni igikorwa gitegurwa ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'Ikigo cy'igihugu cyita ku buzima (RBC), kikaba kitabiriwe n'abakabakaba 100, bimwe mu bikubiye mu masezerano y'ubufatanye yashyizweho umukono hagati y'impande zombi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko gutanga amaraso bikorwa nk’imwe mu nshingano yunganira izindi zishimangira uruhare rwa Polisi mu kurengera ubuzima no gufatanya n’abaturage.

Yagize ati: “Iki si igikorwa gisanzwe, ni igihango cy’ubumuntu. Gutanga amaraso ni bumwe mu buryo butuje ariko bufite imbaraga zo gukiza ubuzima, kandi bikaba igikorwa abapolisi bakora mu rwego rwo kugirira akamaro abaturage bashinzwe gucungira umutekano no guharanira imibereho myiza yabo.”

Yongeyeho ko ibikorwa nk’ibi bikorwa kenshi kandi bigaragaza indangagaciro za Polisi zishingiye ku gukorera abaturage no kubitaho, bikanagaragaza imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, mu rwego rwo gukomeza kuziba icyuho mu bubiko bw’amaraso.

Dr. Andre Munyemana ushinzwe isuzuma ry’abatanga amaraso mu Ishami rya RBC rishinzwe gutanga amaraso, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bufatanye buhoraho mu bikorwa bigamije kubona amaraso ahagije, cyane cyane mu bihe bikenerwamo amaraso menshi.

Dr. Munyemana yagize ati: “Amaraso ahora akenewe, kandi kugira abafatanyabikorwa nka Polisi bituma haboneka igisubizo bitewe n'uko abapolisi bitanga kenshi nk'urugero rwiza rw’ubuyobozi bukorera abaturage.”

Yaboneyeho gushishikariza Abaturarwanda bose gufata gutanga amaraso nk’inshingano rusange, agaragaza ko hagikenewe ubwitabire bwisumbuyeho kandi buhoraho kuko nta muntu n’umwe uzi igihe, yaba we, cyangwa abe bashobora kuyakenerera, kandi hari igihe umurwayi ageramo ubuzima bwe bukaba bwarokorwa n’amaraso gusa.