Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi biga amategeko mu rugendoshuri

Abapolisi biga mu ishami ry’amategeko mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda( National Police College) riri mu karere ka Musanze, kuri uyu wa kane taliki ya 9 Werurwe, rwabereye  mu kigo cy’Ubukemurampaka n’Ubwunzi mu bucuruzi cya Kigali  cyangwa Kigali International Arbitration Centre (KIAC)

Bayobowe n’umuyobozi w’umusigire wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’imbonezamubano, Dr M. Kayihura akaba n’impuguke mu mategeko, bakiriwe n’umuyobozi nshingwabikorwa , Dr. Fedele Masengo wabahaye muri make ishusho y’urugendo rw’imyaka 5 bamaze nk’ikigo cy’ubukemurampaka n’ubwunzi mu makimbirane yo mu bucuruzi.

Dr. Masengo yabasobanuriye ibisabwa kugirango ukore ubukemurampaka, ibintu iki kigo gikora mu minsi 14 kandi mu ibanga .

Yavuze ko, ikigo cyigenga kandi ntaho kibogamiye, gikoresha abakemurampaka batandatu cyangwa barindwi batoranywa n’urugaga rw’abikorera.

Yagize ati:” Dutanga serivisi ebyiri, zubukemurampaka n’ubwunzi ariko dushobora no gutanga izindi nko kumvikanisha n’ubwiyunge; twakira ibirego, tugira uruhare mu guha gahunda abakemurampaka, tugenzura akazi kabo kugeza barangije akazi kabo, tugahesha agaciro ibyemejwe n’impande zakemuriwe ikibazo.”

Yavuze ko iyo bahitamo abakemurampaka, bita ku bintu bitatu aribyo kutabogama, ubwigenge ndetse bagakurikiza n’uburyo umuntu abonekamo.

Uretse gutanga serivisi ku buryo bworoshye  kandi, Dr. Masengo yavuze ko, KIAC iteza imbere ubukerarugendo , iyo abanyamahanga baje I Kigali bakaba babagezaho ikibazo, ubutabera n’ubwigenge by’iki kigo nabyo bihesha isura nziza igihugu.

Aha yagize ati:” Ni byiza guhuriza hamwe abiga amategeko  n’abayakoresha mu bintu bitandukanye bakamenya iby’ubukemurampaka kuko baba bazavamo abajyanama mu mategeko  cyangwa abanyamategeko mu bigo bitandukanye.”

Yongeyeho ko ari byiza kuri bo kumenya uko bazajya inama mu bigo bazakorera mu nyungu zo gukemura impaka kurusha uko babohereza mu nkiko , ko bo babibona nko kubaka ubushobozi  kandi bizabagirira akamaro.

Kugeza ubu, iki kigo cyatangiye nta mukemurampaka wabihuguruwe gifite , kimaze kugira abarenga 350 mu gihugu hose

U Rwanda ni igihugu cya 3 muri Afurika gifite umubare munini w’abakemurampaka nyuma ya Nijeriya na Kenya , akaba ari ikintu cyo kwishimira mu myaka mike ishize.

Dr. Masengo atangazako ikigo cyakiriye imanza 54 kuva cyatangira mu 2012, zari zirimo abantu b’ubwenegihugu 10 butandukanye aho yagize ati:” Ni ubwa mbere ikigo cyakiriye imanza 54 kimaze imyaka itanu kibayeho, abantu bakeka ko atari umubare munini ariko  ni imanza zari zifitanye isano na miliyoni 100 z’amadolari; iyo ugereranyije n’ibindi bigo ku isi, urubanza rumwe rushobora gutwara imyaka iri hagati y’itatu n’itanu.”

Yakomeje agira  ati:”Iki ni ikigo mpuzamahanga mu bukemurampaka, kugeza ubu twakiriye imanza zivuye mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Pakistani, Senegal, Afurika y’Epfo, Ubutaliyani, Kenya na Uganda.”

Dr Kayihura yavuze ko bahisemo gusura KIAC kubera ko abanyeshuri babo barimo kwiga iby’ubukemurampaka.

Yagize ati:”N’ubwo ubukemurampaka bufite igice kinini cy’ibiganiro , ariko burimo n’ibyo gukora byinshi. Dukeneye igice kirimo ibyo gukora birimo no gusura ibigo nk’ibingibi ku banyeshuri kugirango bibonere amakuru y’ukuntu bikora umunsi ku munsi.”

Ishuri rikuru rya Polisi rikaba ritanga impamyabushobozi y’icyiciro  cya kabiri cya kaminuza mu mategeko, itumanaho mu ikoranabuhanga ndetse n’ubumenyi mu bya gipolisi cy’umwuga.

Ritanga kandi icyiciro cyisumbuyeho Masters mu nyigisho z’amahoro no gukemura amakimbirane , cyigamo abapolisi baturutse mu bihugu bitandukanye.