Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi bifatanyije n'abaturage mu gikorwa cy'umuganda rusange

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 04 Kamena Polisi y'u Rwanda yifatanije n'abaturage batuye mu mu midugudu itatu ariyo Agasaro, Kanserege n'Urugero yo mu kagali ka Kabatwa, Umurenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo, mu gikorwa cy' umuganda rusange ngarukakwezi.

Ni umuganda wari uteganijwe kuba mu mpera z'ukwezi kwa Gicurasi mu gihugu hose, ariko mu mujyi wa Kigali uza kwimurirwa tariki ya 04 Kemana.

Uyu muganda  wibanze ku gusibura imiferege y'imihanda, gutunganya inzira z'amazi, gutema ibihuru, gusiba ibinogo mu mihanda, no gusukura aho abaturage batuye.

Assistant Commissioner of Police (ACP), Damas Gatare, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda, yashimiye abaturage ubushake n'imbaraga bagaragaje muri uyu muganda rusange.

Yibukije abaturage bitabiriye umuganda ko kubungabunga ibidukikije, ari byo soko y'ubuzima bwiza.

Yagize ati: " Ntabwo abantu babaho badafite ibidukikije, iyo abantu batabungabunze ibidukikije cyane cyane amashyamba bigira ingaruka ku mwuka duhumeka, imvura ituma imyaka yera ntiboneke, ubuzima bw'abantu ntibube bwiza. Dukwiye rero buri gihe gushyira imbaraga hamwe mu kurengera ibidukikije dukora umuganda ndetse n'ibindi birushaho kubungabunga ibidukikije."

ACP Gatare yibukije abaturage guhora bakorana n'inzego z'umutekano batanga amakuru ku bantu bose bagira uruhare mu kwangiza ibidukikije, n' abakora ibindi byaha bibangamira ituze ry'abanyarwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari ka Kamutwa,  Mbonyinshuti Eugene yashimiye Polisi y'u Rwanda kuba yifatanyije n'abaturage batuye muri aka Kagari mu gikorwa cy'umuganda.

Yagize ati: " Ni iby'agaciro kwifatanya na Polisi y'u Rwanda muri iki gikorwa cy'umuganda, ndashimira kandi abaturage batuye mu Kagali ka Kamutwa kuba baje mu muganda ari benshi, igikorwa dukoze uyu munsi kirivugira ubwacyo."

Yasabye abaturage batuye muri aka Kagali kuba intangarugero mu  kwitabira ibikorwa by'umuganda  wa buri kwezi, anabasaba guhora babungabunga  ibidukikije.

Uyu wari umuganda rusange ubaye ku nshuro ya 3 nyuma yo gusubukurwa mu mpera za Werurwe uyu mwaka,   ibi bikorwa bikaba byari byakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19.