Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi bifatanyije n'abaturage mu gikorwa cy'umuganda rusange-Amafoto

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024, Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze n’abaturage bo mu Karere ka Kicukiro mu gikorwa cy’umuganda rusange ngarukakwezi.

Uyu umuganda witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, wabereye mu Murenge wa Gahanga, Akagari ka Gahanga mu mudugudu wa Gatare, urangwa no gucukura imyobo no gutera ibiti by’amoko atandukanye bisaga 5000 mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Witabiriwe kandi na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Dr. Patrice Mugenzi wari umushyitsi mukuru ari kumwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije wo mu Bwami bwa Lesotho, Madamu Nthomeng Majara n’itsinda ry’intumwa ayoboye mu ruzinduko bagirira mu Rwanda, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali; Samuel Dusengiyumva, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Francis Gatare, Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) Dr. Doris Uwicyeza Picard n'abandi bayobozi batandukanye.