Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi bazindukiye mu gikorwa cyo gutanga amaraso yo gufashisha abarwayi kwa muganga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, abapolisi batanze amaraso agenewe kuzafashishwa abarwayi bayakeneye kwa muganga.

Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), kikaba kitabiriwe n’abapolisi 81 bakorera mu mashami atandukanye akorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yashimiye abapolisi bitabiriye iki gikorwa, avuga ko mu nshingano Polisi ifite zo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo harimo no gukora ibikorwa bituma barushaho kugira ubuzima bwiza no gutabara abari mu kaga.

Yagize ati: “Ibikorwa bya Polisi ntibigarukira mu gucunga umutekano gusa ahubwo dukora n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturarwanda n’ibituma barushaho kugira ubuzima bwiza by’umwihariko nk’ibi byo gutanga amaraso azafasha abarembeye kwa muganga bayakeneye.”

ACP Rutikanga yavuze ko iki gikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake gikorerwa hirya no hino mu gihugu aho abapolisi bakorera, gikubiye muri gahunda y’amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC).

Umukangurambaga muri RBC; Uwamahoro Irene, wari uhagarariye iki gikorwa, yavuze ko cyagenze neza haba ku bijyanye n’ubwitabire ndetse no mu kubahiriza amasaha nk’uko yagenwe kuko batigeze bicara badafite abapolisi barimo gutanga amaraso.

Yagize ati: “Turashimira ubwitabire bw’uyu munsi kuko umubare w’abatanze amaraso uraruta uw’ubushize. Ikindi ni uko mu bayatanze hagaragayemo umubare munini w’ab’igitsina-gore, bigaragaza ko barushaho gusobanukirwa akamaro ko gutanga amaraso ku bushake.” 

Yashimiye uburyo Polisi y’u Rwanda iha agaciro iki gikorwa cyo gutanga amaraso, ibakira neza kandi bagasanga n’ibikoresho byose bakenera byateguwe.

Iyi ikaba ari inshuro ya gatatu ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda hatangirwa amaraso muri uyu mwaka, ibyo Uwamahoro avuga ko muri rusange umuntu ashobora gutanga amaraso inshuro enye mu mwaka, kandi ko biteganyijwe ko mu mezi abiri ari imbere bazagaruka muri iki gikorwa.