Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Nzeri, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, hatangiye amahugurwa y’iminsi itatu y’abapolisi 17 bazayobora ibigo bya Isange One Stop Centers mu bitaro bitandukanye by’ igihugu.
Abateraniye muri aya mahugurwa bazigishwa ku mategeko ajyanye n’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwakira no kwita k’uwahohotewe, gushakisha no kubika neza ibimenyetso k’uwahohotewe, uburyo bwo kuganiriza uwahohotewe n’ ibindi.
Umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Centre zose mu gihugu, Assistant Commissioner of Police (ACP) Dr. Wilson Rubanzana, yavuze ko aya mahugurwa agamije kongerera aba bapolisi ubumenyi ku bijyanye n’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ irikorerwa abana, akaba azabafasha kwita kubabagana bakorewe iryo hohoterwa.
ACP Dr. Rubanzana yasobanuye kandi ko aya mahugurwa ari icyiciro cya mbere, akaba azakurikirwa n’andi azaba arebana ahanini n’ iperereza ku cyaha cy’ ihohotera.
Yakomeje asaba abapolisi bari muri aya mahugurwa gukurikira neza amasomo bazahabwa, kugirango ubumenyi bazungukiramo buzabafashe kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina n’ irikorerwa abana.
Kugeza ubu Polisi y’ u Rwanda ifite ibigo bya Isange One Stop Centers 8 bikorera mu bitaro by’ uturere dutandukanye, intego akaba ari uko bene ibyo bigo byazakwirakwizwa mu bitaro by’ uturere twose mu gihugu.
Umwe mu bapolisi bar guhabwa aya mahugurwa witwa Bora Liliane, yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro, kuko ubumenyi azayakuramo buzamufasha kwita neza ku bibazo by’ ihohotera.
Yagize ati, “Ubundi nari nsanzwe nakira nkanafasha abakorewe ihohoterwa mu bitaro bya Ruhengeri mu Karere ka Musanze, ariko nabikoraga nta bumenyi mfite, ubu rero ndizera ko nimara guhabwa ubumenyi bizamfasha gukora kinyamwuga akazi kanjye.”
Ikigo Isange One Stop Centre, mu mwaka wa 2012, cyahesheje u Rwanda igihembo cy’ Umuryango w’ Abibumbye cyitwa “United Nations Public Award”, kubera intambwe u Rwanda rwateye mu guhashya ihohotera rishingiye ku gitsina.
Kinyarwanda
English











