Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Kamena, abapolisi 21 bari mu mahugurwa yo kwiga uko bahugura abapolisi baba bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro mu karere ka Rwamagana umurenge wa Gishari, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zihashyinguye, banasobanurirwa amateka yaranze u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Aba bapolisi bakaba bakomoka mu bihugu by’u Rwanda, Burundi na Ethiopia.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside, Coloneli Ndayimirije Apollinaire, ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yavuze ko ibyabaye mu Rwanda ari amahano ko bidakwiye kuzongera ukundi mu karere ndetse n’ahandi hose ku isi.
Yavuze ko n’ubwo nkabapolisi bashinzwe gucunga umutekano, baba bagomba kumenya amateka y’ibihugu kuko ibihugu baba bagiyemo biba biri mu makimbirane, abaturage bafite imico itandukanye, ndetse n’imitima yababaye, bityo bikaba bisaba ubushishozi kugirango ntibazabe indorerezi nk’uko byagenze mu Rwanda aho abantu bakicwaga ingabo z’amahanga zari mu butumwa bw’amahoro zirebera.
Yongeyeho ko babonye uruhare rw’inyigisho mbi z’amacakubiri zabibwe n’ubutegetsi bubi maze asaba ko ibyabaye byakwigishwa abana bato kugirango bazarage abana bazabyara igihugu kizira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Kinyarwanda
English










