Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Werurwe 2014, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza yakiriye abapolisi 9 bavuye mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti.
Chief Superintendent Reverien Rugwizangoga wari uyoboye aba bapolisi, yashimye Polisi y’u Rwanda yabohereje, avuga ko bahakuye ubunararibonye, bikaba bizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi, akaba yavuze ko ubumenyi bahakuye bagiye kubusangiza bagenzi babo.
DIGP Munyuza yabifurije ikaze mu Rwanda no muri Polisi y’u Rwanda by’umwihariko, abashimira uko bitwaye mu kazi n’uko bagakoze neza, abashimira uburyo babanye neza aho bari mu mahanga ndetse n’uko bahesheje ishema igihugu cyabatumye.
Yabibukije kandi ko mu gihe bamaze batari mu gihugu, Polisi y’u Rwanda nayo yakomeje gutera imbere cyane mu mikorere y’akazi n’imyitwarire(disipulini), bityo bakaba bagomba kurangwa nabyo aho bagiye gukorera, birinda icyahesha Polisi isura mbi nka ruswa n’ibindi byose bitemewe.
Yasoje abasaba ko ubumenyi n’ubunararibonye bahakuye babisangiza bagenzi babo bagiye gukomezanya akazi.
Aba bapoli bari bamaze umwaka umwe bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu gihugu cya Haiti.
Kugeza ubu abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi mu bihugu bitandukanye aribyo Haiti, Sudani, Sudani y’Amajyepfo, Liberiya, Gineya Bisawu, Mali, Cote d’Ivoire ndetse no mu Ntara ya Abyei iri hagati ya Sudani na Sudani y'Amajyepfo.
Kinyarwanda
English











