Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda,Commissioner General (CG), Emmanuel K.Gasana, yashimiye abapolisi mirongo itatu bari bavuye mu butumwa bw’amahoro bw'umwaka umwe mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo no muri Darfur akazi neza bakoze.
Umuhango wo kubakira wabereye ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru ku itariki 13 Mutarama,uyu mwaka.
Aba bapolisi barimo 19 b’igitsinagore, bakoraga imirimo irimo kwigisha no guhugura polisi zo muri ibi bihugu.
CG Gasana yabifurije ikaze kandi abashimira agira ati,”Mwakoze akazi neza.Mwazamuye ibendera ry’u Rwanda hejuru kandi mwimakaza indangagaciro zarwo.”
Yasabye aba bapolisi gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza.
Yabasabye na none gukoresha ubumenyi bungukiye muri ubu butumwa bw’amahoro mu nyungu za Polisi y’u Rwanda n’igihugu muri rusange.
U Rwanda ubu rufite abapolisi 570 barimo 74 b’igitsinagore mu butumwa bw’amahoro muri Liberia, Ivory Coast, Haiti, South Sudan, Mali, Central Africa Republic, Darfur na Abyei.
Kinyarwanda
English











