Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro bashimiwe akazi keza bakoze

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), Emmanuel K. Gasana, yashimiye abapolisi cumi n’umwe bari bavuye mu butumwa bw’amahoro bari bamazemo umwaka umwe mu gihugu cya Cote d’ Ivoire, akazi keza bakoze.

Ubutumwa bw’amahoro bavuyemo buzwi ku izina rya United Nations Operation in Ivory Coast (UNOCI).

Cote d’Ivoire ni kimwe mu bihugu by’Afurika y’uburengerazuba.

Ubwo yabakiraga ku ya 12 Gashyantare, ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, kiri ku Kacyiru, IGP Gasana , yabifurije ikaze mu rwababyaye, kandi ababwira ibyo Polisi yagezeho mu gihe bari mu butumwa bw’amahoro.

Yagize ati,"Mwahagarariye igihugu neza  kandi mwagihesheje  ishema".

Yababwiye gukomeza kurangwa n’imyitwarire mwiza kandi bagasangiza bagenzi babo bazaba bakorana ubumenyi bungutse.

Mu byo bakoze harimo amahugurwa ku ihohotera rishingiye ku gitsina, ubugenzuzi n’ubujyanama mu bintu bitandukanye.

Biteganyijwe ko abandi bapolisi b’u Rwanda mirongo itatu n’umwe, nabo bazerekeza mu minsi ya vuba mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bya Cote d’ Ivoire, Haiti na Central Africa Republic.

Kugeza ubu, u Rwanda rufite abapolisi magana atanu na mirongo cyenda n’umunane, mu butumwa bw’amahoro muri Haiti, Cote d’ Ivoire, Sudan y’Amajyepfo, Liberia, Darfur, Central Africa Republic, Mali na Abyei.