Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare, abapolisi bazindukiye mu gikorwa cyo gutanga amaraso azafashishwa abarwayi bayakeneye kwa muganga.
Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, cyitabiriwa n’abapolisi barenga 100 bakorera mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko uretse gucunga umutekano, Polisi ikora n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo no gutanga amaraso yo gufashisha abarwayi bayakeneye kwa muganga.
Yagize ati: “Mu nshingano zacu nk’abapolisi zo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo, tunaharanira ko abanyarwanda bagira ubuzima bwiza n’imibereho myiza, ari nayo mpamvu abapolisi batanga amaraso kandi bakabikora babishaka nta kwinuba mu rwego rwo gufasha abarwayi bayakeneye kwa muganga.”
Yongeyeho ko gutanga amaraso ku bushake atari umuco mwiza w’ubugiraneza gusa ku bapolisi, ahubwo ko bikubiye no muri gahunda y’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC).
Polisi y’u Rwanda n'ikigo cy'igihugu cyita ku buzima (RBC), mu mwaka wa 2017 basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu gutanga amaraso.
Ayo masezerano akubiyemo ubufatanye no mu bindi bikorwa bitandukanye birimo; kurwanya ibiyobyabwenge, kwita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurwanya indwara zitandura, kurwanya ubucuruzi bwa magendu y'imiti ndetse no gukumira no kurwanya abanyereza ibigenewe guteza imbere ubuvuzi.
Nduwimana Thomas umukozi wa RBC mu ishami rishinzwe gukusanya amaraso ari nawe wari uhagarariye iki gikorwa, yavuze ko gutanga amaraso ari ukurengera ubuzima bw’abarwayi kandi ko bikorwa n’umuntu abyihitiyemo ku giti cye.
Yavuze ko n’ubwo utanga amaraso hari ibyo asabwa kuba yujuje birimo kuba ubuzima bwe bumeze neza mu gihe cyo kuyatanga, nta ngaruka bigira ku buzima bw’uyatanze, mu gihe gito umubiri we uyisubiza, ashishikariza uwo ari we wese kubiha agaciro no kugira umutima utabara.
Yashimiye abapolisi uburyo bitabira iki igikorwa,n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bubaha uyu mwanya hagamijwe kurengera ubuzima.
Biteganyijwe ko iki gikorwa cyo gutanga amaraso ku bapolisi kizakomereza hirya no hino mu gihugu, ahakorera andi mashami ya Polisi atandukanye.