Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi batanze amaraso ku bushake azahabwa abarwayi bayakeneye

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama, abapolisi bagera ku 112, ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, batanze amaraso ku bushake azafasha abarwayi kwa muganga bayakeneye.

Iki gikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake gitegurwa ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'Ikigo cy'igihugu cyita ku buzima (RBC), kikabera mu bigo bitandukanye bya Polisi nka bimwe mu bikubiye mu masezerano y'ubufatanye yashyizweho umukono hagati y'impande zombi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko nk’uko Polisi ifatanya n’abaturage mu bikorwa bitandukanye birimo umutekano n’iterambere ry’imibereho myiza, igikorwa cyo gutanga amaraso nacyo ari kimwe ikora nk’inshingano mu kurengera ubuzima.

Yagize ati: “Inshingano z’ibanze za Polisi ni ukurinda abantu n’ibintu byabo, twifuza rero kurinda abantu bafite ubuzima bwiza. Niyo mpamvu rero iyo dutanze amaraso hari abo tuba duhaye ubuzima kuko hari ababa bayakeneye, ikaba kandi imwe mu nshingano kuyatanga yunganira izindi nyinshi Polisi ikora zigamije kwita no kurengera ubuzima bw’abo ishinzwe kurinda.”

ACP Rutikanga yanavuze ko imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, izakomeza gushimangirwa bakangurira abapolisi kurushaho kwitabira iki gikorwa cyiza cyo gutanga amaraso atabara abayakeneye kwa muganga ndetse no mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye, imibereho myiza y'abaturage n'iterambere ry'igihugu muri rusange.

Mukakarangwa Christine, umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, ushinzwe ubukangurambaga bw'abatanga amaraso

ishami rya Kigali, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku nkunga ikomeje gutanga mu gukangurira abapolisi gutanga amaraso.

Yagize ati: “Turashimira cyane Leta y'u Rwanda uburyo ishyiramo ibikenewe byose kugira ngo abanyarwanda n'abaturarwanda batange amaraso afasha abarwayi kwa muganga.Turashimira kandi ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku bufatanye bukomeje kugaragaza mu gukangurira abopolisi gutanga amaraso.”

Yavuze ko amaraso yatanzwe ari ingenzi cyane  kuko afasha abarwayi bakeneye guterwa amaraso barimo; abagiye kubagwa, abarwaye indwara zikomeye cyangwa abahuye n’ibibazo byihutirwa, ndetse n’abagore bagize ibibazo mu gihe cyo kubyara.

Ati: “Amaraso ni ingenzi mu kurokora ubuzima. Buri muntu utanze amaraso ashobora gufasha umurwayi ukeneye kuyaterwa. Turashishikariza abantu ko buri gihe bakwitabira igikorwa cyo gutanga amaraso ari benshi, kugira ngo ibitaro bigire amaraso ahagije yo guha abarwayi igihe bayakeneye.”

Igikorwa cyo gutanga amaraso cyitabiriwe n'abapolisi bakorera mu mashami atandukanye ku Cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda.