Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi basoje amahugurwa yo gukoresha imbwa zifashishwa mu kazi ka Polisi

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira, abapolisi 12 b’u Rwanda basoje amahugurwa y’ ibyumweru bitatu yo kubafasha gukoresha imbwa zifashishwa na Polisi mu buryo bwo kumenyerana no gukorana na zo mu kazi ka buri munsi ko gucunga umutekano, umuhango wo kuyasoza wabereye ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rikoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano (Canine Brigade) giherereye mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Aya mahugurwa yatanzwe n’abarimu ba Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’inzobere zikomoka mu kigo cyo mu Buholandi the Police Dog Center Holland (PDCH). Yari agamije guha abapolisi ubumenyi n’ubushobozi bikenewe byo kuzimenyereza kugira ngo bashobore gukorana neza na zo mu bikorwa bitandukanye by’umutekano byo gutahura ibiwuhungabanya (Bonding and Familiarisation).

Bize amasomo atandukanye yibanze ku gusaka ibinyabiziga n’imizigo, gusaka mu nyubako, ndetse no gushakisha ibiyobyabwenge n’ibiturika ahantu hatandukanye hatari mu nyubako.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe na Komiseri w'Ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa n'ituze rusange, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi, yagarutse ku ruhare rw’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rikoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano, ashimangira ko kugira imyitwarire myiza no kwita ku mbwa uko bikwiye ari ingenzi kugira ngo ibikorwa bya Polisi bigende neza kandi yuzuze inshingano zayo.

Yagize ati: “Kuba ufite ubumenyi n’ubushobozi bihagije ibyo ubwabyo ntibihagije. Ugomba no kugira imyitwarire myiza no kwita kuri izi mbwa uko bikwiye. Kugira ngo tubashe gusohoza inshingano zo gucunga umutekano w’abaturage bacu n’igihugu cyacu, no kubona umusaruro w’ibyo twakoze, tugomba kwita kuri izi mbwa.” 

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kongera ubushobozi mu gukoresha imbwa binyuze mu mahugurwa n’ubufatanye, harimo n’amahugurwa agenewe abahugura abandi, agamije kongerera igihugu ubushobozi bwo gutanga amahugurwa y’imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano.

Yagize ati: “Mwatweretse ko koko tugeze ku rwego rwiza rw’ubumenyi n’ubushobozi mu mahugurwa. Icyakora, amahugurwa ahora akomeza, kandi nshimishijwe no kubamenyesha ko tuzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bacu kugira ngo hatangwe n’amahugurwa agenewe abahugura abandi.” 

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rikoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano, Assistant Commissioner of Police (ACP) Faustin Kalimba, yavuze ko aya mahugurwa yari agamije guha abapolisi ubumenyi n’ubushobozi ngiro bisanzwe byitezwe ku muntu ukorana n’imbwa mu buryo bwa kinyamwuga.

Yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku nama, ibikoresho n’ibindi bikenerwa bubaha kugira ngo amahugurwa arusheho kugenda neza, anashimira abatanze amahugurwa ku bumenyi n’ubunararibonye basangije abayitabiriye. Yasabye kandi abasoje amahugurwa gukomeza kongera ubumenyi n’ubushobozi bwabo, gukora ubushakashatsi kugira ngo bahore bamenya kandi bahangane n’impinduka zigaragara mu iterabwoba n’ibindi byaha bibangamiye umutekano muri iki gihe.

Aya mahugurwa yo kumenyereza abapolisi imbwa nshya ziherutse kugurwa, yatewe inkunga n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibibuga by’Indege (Rwanda Airports Company), ku bufatanye kandi n’abarimu batanze amahugurwa baturutse mu kigo cyo mu Buholandi cyitwaThe Police Dog Center Holland (PDCH).