Abapolisi 30 basoje amahugurwa bari bamazemo ibyumweru bibiri ajyanye no kurengera abasivili mu bihe by'intambara yaberaga ku Kacyiru ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda.
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n'ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye cy'amahugurwa n'ubushakashatsi (UNITAR).
Ubwo yasozaga amahugurwa, Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe amahugurwa, Assistant Commissioner of Police (ACP) Berth?lemy Rugwizangoga yashimiye Ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye cy'amahugurwa n'ubushakashatsi kubw'ubufatanye na Polisi y'u Rwanda mu kubaka ubushobozi bw'abapolisi.
Yagize ati: "Muri uyu mwaka, ubufatanye hagati ya Polisi y'u Rwanda n'ikigo cya UNITAR, abapolisi b'u Rwanda babonye amahugurwa yo mu ngeri zitandukanye harimo n'abahuguriwe kwigisha bagenzi babo (ToT), Amahugurwa y'ubuyobozi yahawe abapolisikazi, amahugurwa yo kurengera abasivili, n' amahugurwa yahawe abitegura kujya mu butumwa bw'amahoro.

ACP Rugwizangoga yibukije abahuguwe ko bagomba kwifashisha ubumenyi bungutse mu kunoza inshingano zabo.
Ati: " Ubumenyi mwahawe ni intwaro izabafasha mu gusohoza inshingano zanyu zo kurengera abafite imbaraga nkeya cyane cyane mu bihe by'intambara n'amakimbirane."
Yakomeje agira ati: " Mu masomo mumazemo iminsi mwabashije gusobanukirwa amahame Mpuzamahanga ajyanye no kurengera abaturage b'abasivili no kuzamura ubushobozi bwo kunoza ibikorwa byo kurinda abafite intege nkeya bibasirwa n'ihohoterwa rishingiye ku makimbirane. Ubumenyi mwungutse muzabusangize n'abandi muzaba mukorana batabashije kwitabira aya mahugurwa."
ACP Rugwizangoga yavuze ko amahugurwa no kubaka ubushobozi ari bimwe mu byo Polisi y'u Rwanda ishyira imbere mu rwego rwo kunoza inshingano zayo zo gucunga umutekano w'abantu n'ibyabo.
Muri aya mahugurwa abapolisi bahawe ubumenyi butandukanye burimo; amahame mpuzamahanga ajyanye no kurengera abasivili mu bice byugarijwe n'intambara no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana.
INKURU BIFITANYE ISANO: Abapolisi 30 batangiye amahugurwa yo kubungabunga amahoro


Kinyarwanda
English










