Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi basoje amahugurwa ajyanye no gukoresha imbwa zifashishwa mu gusaka

Abapolisi 16, kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama, basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri yerekeranye no gukoresha imbwa zifashishwa mu gusaka.

Ni amahugurwa yatangwaga n’abarimu bo mu kigo cyo mu Buholandi gishinzwe gukoreshwa imbwa zifashishwa mu gutahura abanyabyaha bafite ibiyobyabwenge n’ibindi bihungabanya umutekano nk’ibiturika, yateguwe mu rwego rwo kongerera ubumenyi abapolisi bo mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzikoresha (Canine Brigade).

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza, ubwo yasozaga ku mugaragaro aya amahugurwa yaberaga i Masoro mu Karere ka Gasabo, yavuze ko uko Isi igenda itera imbere mu ikoranabuhanga ari nako ibihungabanya umutekano bigenda bifata intera. 

Yagize ati: “Uko isi irushaho gutera imbere mu ikoranabuhanga ni nako n’abagizi ba nabi baryifashisha, rimwe na rimwe bigatuma bigorana gutahura no gukumira ibyaha. Ni kubw’izo mpamvu, Polisi y’u Rwanda yashyize ingufu mu kongera ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo biyifashe guhora ihangana n’abanyabyaha.

Ibikorwa by’Ishami rikoresha imbwa zifashishwa mu gusaka, biri mu biza ku isonga mu gutuma inshingano za Polisi y’u Rwanda zo gucunga umutekano w’abaturage n’ibintu byabo zigerwaho.”

Yongeyeho ati: “Aya mahugurwa agamije kongerera abapolisi ubumenyi n’ubushobozi bwo gukoresha neza imbwa zifashishwa mu gusaka, kugira ngo bakore neza akazi kabo ko gutahura abanyabyaha bitwaje ibishobora guhungabanya umutekano by’umwihariko ibiturika n’ibiyobyabwenge. "

Yashimiye abarimu batanze amahugurwa n'abafatanyabikorwa ku musanzu wabo utanga umusaruro mu kongera ubushobozi no kurushaho gusigasira umutekano.

Yabijeje ko amahugurwa nk’aya azakomeza, asaba abahuguwe gukoresha neza ibyo bayungukiyemo no guhora baharanira kongera ubumenyi.

Yasoje avuga ko uwo ari we wese uhungabanya umutekano w’abaturage aba ahungabanyije n’umutekano w’igihugu muri rusange kandi ko adashobora kwihanganirwa.